Inkovu Mukeshabatware abana nayo mu bitugu yo kubwa Habyarimana yatumye azinukwa kujya Stade kureba umupira w’amaguru

Image result for Mukeshabatware Dismas
Mukeshabatware Dismas

Mukeshabatware Dismas ni mwe mu bantu bazwi hano mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu gukina amakinamico, ubuhanzi bw’indirimbo, gusetsa ndetse no kwamamaza binyuze mu majwi no mu mashusho aganira na Celebzmagazine.com  yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atera umugongo ibyo kureba imipira bitewe n’akaga yahuye nako ubwo yari yagiye kuwureba.

Image result for abafana b'umupira w'amaguruYarahiye gusubira kuri stade gufana

Mu kiganiro Celebrity Life kuri Celebzmagazine.com ngo yaciye ukubiri no kureba umupira . “Nigeze guhura n’ikibazo ubundi narawukundaga icyo gihe Rayon Sports yakinaga na Panther bakinira Trophy ya Habyarimana Rayon Sports iba irayitwaye abagiye kureba umupira hariya muri Camp Kigali twahuye n’uruva gusenya abasirikare bafashe amatopito batunyanyagizamo amabuye baduhata amabuye n’ubu iryo mu bitugu ryangezeho ndacyaryumva kuva ubwo mpita ndahira ko aho kugira ngo njye gutanga amafaranga nanayakubitirweho umupira rwose nyura iyi nzira nanjye nyure iyi “

Mukeshabatware kandi akaba yatangaje ko umuziki w’ubu awumva ndetse hari n’abahanzi agiye azimo harimo Riderman ndetse na Bull Dogg, gusa ngo inyigisho ziri mu ndirimbo zabo usanga ari nke ugereranyije n’umuziki wo hambere.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *