Inkomoko y’agatotsi mu mubano wa Riderman na Neg G The Genaral babanye muri UTP Soldiers

Riderman na Neg G bamenyekanye mu itsinda UTP Soldiers ari inshuti magara,uko iminsi yicuma mu ndirimbo z’abo zakunze kumvikanamo  bahanganye abenshi ntibamenye  impamvu,iyi nshuro byamenyekanye ko burya bafitanye inzigo imaze igihe.

Image result for Umuraperi Neg the General

Aba bombi basangiye byinshi mu buzima

Riderman  n’izina rikomeye mu njyana ya HIP HOP  hano mu Rwanda  akaba ari umugabo wubatse. Nyuma yuko avuye mu itsinda UTP Soldiers,ikiganiro Neg G  aheruka kugirana na Inyarwanda.com  yemeje ko yamwirukanye amuhoye kutubahiriza amategeko agenga iri tsinda bituma hagati yabo hazamo inzigo ikomeye nk’uko bagiye babigaragaza mu ndirimbo zabo.

Mu minsi yashize  kandi nibwo mu ndirimbo Neg G the general yakoranye na Asinah uwari umugukunzi  wa Riderman, yumvikanye yibasira  umugore wa Riderman ibintu bitamushimishije na gato ndetse kuri ubu Riderman avuga ko adashaka umunyamakuru uzongera ku mubaza General kuko ntakibarizwa  mu nshuti ze.

“ Ni wowe munyamakuru wanyuma nsubije iki kibazo kuko sinzongera kugira  icyo mvuga kuri General  ntago nyimubara nk’inshuti yanjye  kuko umuntu utinyuka  gusebya umugore wanjye  n’ukurengera, wenda njye ntakibazo kuko nd’umuraperi nanjye ndabikora “ Riderman aganira n’umunyamakuru w’isango star  nabwo yabivuzemo.

Riderman kandi yakomeje yemeza ko ibye na UTP byarangiye  adateze  kuyisubiramo ko kandi Neg G nibahura azamusuhuza  bazanasangira nibibangomwa  ariko atifuza kuzongera ku muvugaho.

Aho bageze bakundana ubu niho bageze bangana

Aba bombi barakuranye batangirana umuziki gusa ubu ntibacana uwaka. Ese koko Riderman niwe  wagambaniye  General ngo kutigaragaza mu muziki nkuko ajya yumvikana abivuga cyangwa n’urutugu rwakuze rusumba  ijosi nkuko General ajya avuga ko ariwe wigishije umugaba w’Ibisumizi  ku rapa?

Nkuko iby’isi na nubu bikiri amayobera ibya UTP Soldiers na byo bibaye amayobera, haribazwa niba ikiriho cyangwa itakiriho ngo dutegereze ko izazanzamuka nk’izindi.Iyo uganiriye n’umuyobozi wayo Neg G The General  akubwira ko ikiriho ko ndetse ifite imishinga myinshi ariko aho ikorera hakagirwa ibanga.

REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *