Injyana ya R&B mu Rwanda yungutse umuhanzi mushya The U Emmy uzanye umwihariko

Ukurikiyeyezu Emmanuel mu buhanzi uzwi nka The U Emmy mushya mu njyana ya R&B,yemeza ko azanye umwimerere mu miririmbire no kugira ijwi ryihariye.

The U Emmy ni umusore uvuka mu karere ka Kamonyi ariko ukorera imirimo ye y’ubuhanzi  mu mujyi wa Kigali. Mu gihe cy’umwaka umwe amaze yihugura mu by’umuziki ,yahisemo kubikora  by’umwuga  amaze gushyira ahagaragara indirimbo 3 zifite amashusho.

Hari iyitwa Murikira ya Producer Lick Lick yasubiyemo,iyitwa Rekakugenda,hari n’iyitwa “Kigali”  nshya yakoranye n’umuraperi Green p igaruka ku buzima bw’abahitamo kujya gutura muri Kigali  bikarangira ubuzima bubagoye.

Uyu musore yemeza ko muzika ari umwuga nk’indi isanzwe ndetse ngo yakozwe neza yabyara inyungu. Avuga ko afite imishinga inyuranye y’indirimbo nshya no gukora ibitaramo byinshi.

Ukeneye gukurikirana ibikorwa bye ifashishe instagram ye yitwa The U Emmy na Facebook ni Ukurikiye Emmy,YouTube ni Mr The U Emmy.

Yasoje ikiganiro asaba abakunda muzika nyarwanda kumushyigikira no gukunda ibihangano bye bakanabisangiza abandi.

Kanda hano urebe indirimbo ye nshya Kigali

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Injyana ya R&B mu Rwanda yungutse umuhanzi mushya The U Emmy uzanye umwihariko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *