Injyana ya Hip hop yungutse Mr Cover umuraperi mushya uzanye impinduka nziza

Manzi Eric uzwi nka Mr Cover,ni umuhanzi ukizamuka yiteguye kuzana imbaraga nshya mu njyana ya Hip hop.

Mr Cover ni umusore ufite imyaka  y’amavuko 28 akomoka mu karere ka Gasabo-Kimironko amaze gushyira ahagaragara indirimbo 2 iyitwa “Warihanganye na Garuka undebe”.

Uyu musore wavukiye i Bujumbura yahamirije Celebzmagazine.com ko yakuze akunda injyana ya Hip hop ndetse yifuza kuzaba icyamamare ku bw’iyi njyana. Ati”Nakuze nkunda kuvuga imivugo,i Bujumbura sinahabaye igihe kinini nagarutse mu Rwanda. Niga mu mashuri abanza nakundaga kuvuga imivugo ariko nkunda kumva indirimbo za Hi hop nkanakurikirana ibihangano by’abahanzi barimo T2 pac n’abandi. Nakunze guhurira kurubyiniro n’abahanzi barimo Nasson ndi ku ishuri. Ndibuka Tough Gangs twahuriye kuri stage baremera bansaba ko najya mu muziki. 2017nibwo nagiye muri Studio nkora indirimbo yitwa Garuka undebe  2018 n’indi yitwa Umwanditsi nakoranye na Mr Kagame.”

Mr Cover afite intego. Ati”Intego yanjye ni ugutezimbere injyana ya Hip Hop.Ikindi ndifuza guhindura imvugo yimakajwe ngo abaraperi ni ingegera ntibashobotse ndashaka guhindura imvugo mbinyujije mu myitwarire n’ibihangano.”

Ukeneye indirimbo za Mr Cover wazisaba kuri radio Flash Fm cyangwa ukajya kuri Celebz Tv.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *