Ingabire Marie Jeanne Mimi abana n’ibikomere yakuye muri Cinema

Ingabire Marie Jeanne Mimi wamamaye nka Nyirantama muri filime yakunzwe nka Kanyombya ,Zirarashya Zishya yemeza ko igihe cyose yamaze mu mwuga wo gukina sinema nyarwanda ntacyo yakuyemo yarata uretse ibikomere bimushengura umutima.

Avuga  ko yahuriyemo n’ibibazo bikomeye birimo kwamburwa n’abamukoresheje, gusabwa ruswa y’igitsina n’ibindi.Imyaka 4 irihiritse Ingabire wari ukunzwe asezeye umwuga bucece yanga gukomeza kwandavurika.

Umukinnyi akaba n’umutoza (Director) mu mwuga wa Sinema nyarwanda Uzabakiriho Cyprien uzwi ku izina rya Djihad-Muhire muri Film yaherukaga kubwira Celebzmagazine.com ko mwuga  wa Cinema nyarwanda urimo ruswa ishingiye ku gitsina yiganje ndetse ari nayo mpamvu usanga ku isoko hakigaragara Film zifatwa nk’ikinamico.

Djihad aya makuru yayasangije abakunzi ba Celebzmagazine.com mu gitondo cyo kuwa 15 Gashyantare 2019 nyuma nanone yo kubishimangira mu kiganiro “Goodmorning Rwanda” cya Flash TV.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *