Ingabire Marie Immaculée arasaba abana b’abakobwa kwirinda abagabo babashora mu busambanyi babashukisha urukundo -VIDEO

Ingabire Marie Immaculée ni impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda ibifite mu nshingano, yibukije abakobwa kwirinda abagabo babashukisha urukundo bagamije kubashora mu busambanyi.

Immaculée aganira na Celebzmagazine.com yagaragaje umubabaro aterwa n’abana b’abakobwa bashukishwa n’abagabo ko babakunda bikarangira babashoye mu busambanyi bamara kubona ibyo babifuzaho bakabatera utwatsi ari naho hava inda zitateganyijwe no kuhandurira indwara zinyuranye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati”Abakobwa nibamenye ko ingaruka zibageraho ugereranyije n’abahungu.Uwananiwe kwifata nibakoreshe udukingirizo kuko bitabaye ibyo bizabagiraho ingaruka zo kubyara bakiri bato ndetse byica mu mutwe. Bashukishwa urukundo n’abagabo bakuze bikarangira batewe inda no gutereranwa,ni birinde ibyo bashukishwa ntangaruka nziza bigira.”

Immaculée kandi yavuze ko ababazwa n’uburyo inzego zose zahagurukiye guhesha umugore agaciro mu Rwanda  ariko byagera ku bakobwa bakakitesha bishora mu busambanyi.

Yagarutse ku myitwarire igayitse kuri bamwe mu rubyiruko b’indakoreka ngo usanga bahora bahugiye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga aho gukora ubushakashatsi no gushaka akazi. Yasoje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu biganiro babibutsa indangagaciro na kirazira by’umuco.

Ku ruhande rwa Leta, Ingabire Marie Immaculée ntiyishimira gahunda ishishikariza urubyiruko kuboneza urubyaro ngo ni byo bibashora mu busambanyi kuko batagitinya gutwara inda.

Ikiganiro kirambuye gikurikire muri video

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *