Indirimbo ya Bruce Melodie ‘ABU DHABI’ yongeye gukora akantu muri Kenya

Icyamamare muruhando rwa muzika mu Rwanda Bruce Melodie indirimbo ye yongeye kwishimirwa n’umunyamakurukazi muri Kenya maze amarangamutima ye atuma yumva atabyihererana ko yasangiza indirimbo irikumunyura muri iki gihe.

Umunyamakurukazi Agnes Nonsizi usanzwe ukora ibijyanye n’imyidagaduro kuri television ikomeye ya Citizen yo muri Kenya, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira maze avuga ko atazi uburyo yakumvamo iyi ndirimbo Abu Dhabi ko Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza, Mururimi rw’icyongereza yagize ati ‘‘How am I hearing this song now? Bruce Melodie this is such a beautiful song.’’

Tugenekereje mururimi rw’Ikinyarwanda yagize ati‘‘Ubu ndumva nte iyi ndirimbo? BruceMelodie iyi ni ndirimbo nziza cyane.’’

Ubundi iyi ndirimbo Abu Dhabi ya Bruce Melodie yasohotse tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ku rubuga rwe rwa YouTube imaze kurebwa n’abantu bangana na Miliyoni 1,630,011 views ubwo twakoraga iyi nkuru.

Tubibutse ko ataribwo bwa mbere uyu muhanzi w’umunyarwanda umaze kugira indirimbo nyinshi zirimo Henzapu, Saa Moya, Katerina, n’izindi zakunzwe yewe bimwe mu byamamare bitahwemye kugenda binayisubiramo aho twavuga nka Zuchu ubarizwa muri Wasafi kwa Diamond Platnumz wigeze kugaragara nawe ari kuririmba indirimbo ‘Katerina’, kuko no mumpera z’umwaka ushize wa 2020 indirimbo yitwa Katerina yagiye ikora kuri bamwe ku mutima bikarangira bisanze bari kuyiririmba ndetse banayibyina barimo n’abayobozi n’abaguverineri ba Kenya.

Agnes Nonsizi asanzwe akorera kuri Televizion ya Citizen mu biganiro bitandukanye birimo n’imyidagaduro

Uyu munyamakurukazi Agnes ari mu bafite izina rikomeye muri Kenya kuko afite n’igihembo yatsindiye cya Zuri Award

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO ITABAZA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *