Indirimbo nshya “Yatapita” ya Depite Professor Jay ishishikariza urubyiruko kudacika intege

2015  nibwo inkuru nziza ku bakunzi b’umuraperi Professor Jay hirya no hino ku isi yabaye kimomo ivuga ko uyu mugabo yatsindiye umwanya mu Nteko Nshingamategeko ya Tanzaniya bamwe bababazwa nuko inshingano zishobora kuzamubuza gukora umuziki,iyi nshuro yasangije abakunzi be “Yatapita” indirimbo nshya ishishikariza urubyiruko kudacika intege no kwirinda kwizera imbaraga za Satani n’ibiyobyabwenge.

Related image

Indirimbo “Yatapita” Depite Professor Jay ahuriyemo na Harmonize,icuranze mu rurimi rw’Igiswahili yumvikanamo uburyo abenshi mu rubyiruko banyura mu buzima bukomeye bamwe bagacika intege bakiyambaza ibiyobyabwenge abandi bagashakira mu nzira za Satani ngo hari n’abo biyobera bakiyahura.

Related image

Uyu muhanzi ubusanzwe akundwa na benshi ku bw’indirimbo ze zumvikana mo ubutumwa bugarura icyizere bunashishikaza gukunda imirimo.

Yatangiye umuziki mu njyana ya Hip hop,Rap mu mwaka wa 1994 abarizwa mu itsinda Hard Blasters bamenyekanye mu ndirimbo “Chemsha azwi ku izina  Nigga J. Joseph Haule yavutse taliki  29. 1975 ni umuhanzi ndetse wamenyekanye mu bihangano birwanya  HIV/AIDS,Ubusumbane,no kurwanya ruswa.

12239758_10153760235647558_8395778210319954385_n

Professor Jay yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Starehe, Nikusaidiaje…ndetse ubu butwari bwe mu mwaka ushize nibwo yagiriwe icyizere maze atorerwa guhagararira intara ya Mikumi mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

12239955_10153751992442558_1870204816284371386_n

Kuva ubwo Professor Jay yasaga nkaho ahagaritse ibikorwa bya muzika ku bw’inshingano nyinshi , kuri ubu ariko uyu munyamuzika wabaye umusenateur yanze gukomeza guhera.Iri ni isomo ryiza kubahanzi bo mu Rwanda basabwa guhanga ibihangano bidasaza kandi bibumbatiye ubutumwa bwigisha umuryango nyarwanda.

TUGANE WIGE GUCURANGA

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *