Indege ya Ukraine yakoze impanuka ihitana abantu bose yari itwaye

Image result for ukraine international airlinesIndege y’ igihugu cya Ukraine yo mu bwoko bwa Boeing-737 yari itwaye abantu barenga 170 bakomoka mu bihugu 7 yakoreye impanuka mu gihugu cya Iran.

Ishyirahamwe Croix Rouge ryo muri Irani rivuga ko nta muntu n’umwe washoboye kurokoka.

Iyo ndege y’ikompanyi Ukraine International Airlines, yashwanyutse imaze umwanya muto ihagurutse hari ku isaha ya saa kumi n’ebyiri  n’iminota 12 mu gitondo (06h12) ivuye ku kibuga cy’indege cya Irani, Imam Khomeini ijya ku murwa mukuru Kyiev.

Biciye ku rubuga rwa twitter rwa ministiri w’ububanyi n’amahanga  wa Ukraine, ibiro bya ambasade muri Irani byari byatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’ikibazo cya moteri z’indege.

Hagati aho,nyuma iryo tangazo ryakuwe ku rubuga, aho ibyo biro byavuze ko amakuru ajyanye n’icyateye iyo mpanuka azatangazwa n’itsinda rishinzwe riri gukora iperereza.

Related image

Minisitiri w’ububanyi n’amahabga wa Ukraine, Vadym Prystaiko, avuga ko mu bahasize ubuzima harimo abanya Irani 82, abanya Canada 63, abanya Ukraine 11 harimo abakozi bayo, abanya Suede 10, abanya Afghanistani bane, Abongereza batatu hamwe n’abadage batatu.

Umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky, byabaye ngombwa ko ahagarika urugendo yarimo muri Oman asubira i Kyev.

Yatangaje ko barimo gushakisha icyaba cyateye iyo mpanuka n’umubare nyirizina w’abaguye muri iyo mpanukaImage result for boeing 737 max crash

Mu itangazo yasohoye yihanganishije inshuti n’abagenzi hamwe n’aba pilote b’iyo ndege

Abashinzwe ubutabazi bageze ahabereye iyi mpanuka bakaba babashije kubona kamwe mu dusanduka tw’umukara arinatwo tubika amakuru yose y’indege nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta muri Iran IRIB.

Bwana Zelensky akaba yategetse ko izindi ndege zijya muri Iran kuzana imibibiri yabaguye muri iriya mpanuka.Umuhanga mubyerekeye indege Todd Curtis yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iriya ndege yakozwe mu mwaka wa 2016 kandi ikaba yaraguzwe ari nshyashya.

Yavuze ati “Iyo ndege Yashwanyaguritse cyane birerekana ko yababaye cyangwa se hakaba hari ikintu cyabaye mu kirere”.

Bwana Curtis avuga ko abategetsi ba Irani,  Ukraine,  Amerika n’ab’Ubufaransa, Bagakoranye ariko bitapfa gushoboka kubera umwuka mubi hagati y’ibi bihugu.

Bana natwe tugususurutse umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *