Indege 2 zagonganiye mu kirere bamwe bahasiga ubuzima

Ubusanzwe ni gacye uzumva indege zahuye zikagongana boshye imodoka cyangwa amamoto , ariko  Indege ebyiri nto zigenda hejuru y’amazi (hydravions) zari zitwaye abantu 16 zagoganye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri leta ya Alaska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze zihita zirohoma mu kiyaga.

Related image

Abantu 5 akaba aribo bemejwe ko bahise bahasiga ubuzima mu gihe undi umwe yaburiwe irengero.Nkuko byatangajwe, abandi 10 bakomeretse bahise berekezwa ku bitaro biri bugufi y’umujyi wa Ketchikan naho amato menshi n’indege ya kajugujugu bitangira igikorwa cyo gushakisha uyu waburiwe irengero.

Nkuko itangazamakuru ryo muri iyi leta ribitangaza ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka. Ubuyobozi buvuga ko abakomeretse kugeza ubu bameze nabi.

Indege nto zigenda mu mazi bita ’hydravions’ zikunze gukoreshwa cyane muri iyi leta ya Alaska kuko zifasha abagenzi n’abamukerarugendo by’umwihariko kugera mu duce twitaruye no kwambuka ibiyaga n’inzuzi ziherereye muri aka gace.Indege za ’hydravions’ ziboneka cyane muri Alaska zambukiranya ibiyaga n’imigezi yaho.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *