Mu gihe gito Nikki Haley wari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, ONU, atangaje ko yeguye,abenshi baraha amahirwe yo gusimburwa na Ivanka Trump umukobwa wa Perezida Donald Trump.
Ivana Marie “Ivanka” Trump wavutse taliki ya 30 Ukwakira 1981 muri American ni umushoramari,umunyamideli,umwanditsi ndetse azwi mu biganiro bya televiziyo zitandukanye. Ni umukobwa wa Perezida Donald Trump yabyaranye n’umugore we wambere batandukanye ,Ivana Trump wamamaye cyane mu mwuga wo kumurika imideli.
Ivanka Trump ubusanzwe niwe ukurikirana ibikorwa bya se, niwe Vice President mu mushinga Trump Organization akanahagararira akanama nkemurampaka mu kiganiro The Apprentice cya Perezida Donald Trump. Twabibutsa kandi ko umugabo we ariwe mujyanama mukuru Senior Advisor to the President wa Perezida Donald Trump.
Ku wa Kabiri nibwo Haley wagiye kuri uyu mwanya mu 2017 yatangaje ko yeguye, akazahagarika akazi ke mu mpera z’uyu mwaka.
Trump yavuze ko hari abantu benshi bifuza kumusimbura, mu byumweru bitatu biri imbere akaba aribwo azatangaza uwo yahisemo.
Mu mazina yahise atangira guhwihwiswa harimo Dina Powell, wigeze kuba umujyanama wungirije mu birebana n’umutekano, akaba n’inshuti ikomeye ya Ivanka Trump.
Uyu mugore wasezeye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe gusa agasubira gukora muri banki ya Goldman Sachs, yashyigikirwaga cyane na Donald Trump.
Niwe wagize uruhare mu gutegura ingendo ze za mbere akimara kuba perezida no kwitegura Inteko Rusange ya ONU mu 2017.
CNN ivuga ko undi washyirwaga mu majwi ari Rick Grenell uhagarariye Amerika mu Budage ukunze kugaragaza ko ashyigikiye imyanzuro na politiki ya Trump, nubwo yavuze ko abona nta mpamvu yo kumukura mu mwanya we.
Mu gihe benshi bagarukaga kuri Ivanka Trump, perezida yavuze ko nubwo abona nta wundi wamuhiga, bidashoboka ko amuhitamo.
Ati “Ntekereza ko Ivanka yakubahiriza inshingano ze neza ariko ntibisobanuye ko nzamuhitamo. Kubera ko ndamutse muhisemo nashinjwa kubaka akazu nubwo ntekereza ko nta muntu ku Isi umurusha ubushobozi.”
Ivanka nawe yifashishije Twitter, avuga ko azi neza ko se azakora amahitamo meza kandi atari mu bashobora gusimbura Haley.
Umugabo we niwe mujyanama mukuru (Senior Advisor to the President) wa Perezida Donald Trump.
Trump n’umugore we wambere
Chabani Chris-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE