Incamake y’ubuzima bwa Félix Tshisekedi Perezida mushya wa Congo

Kuwa 20 Mutarama 2019 urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asimbuye Perezida Joseph Kabila.

Image result for Felix TshisekediFélix Tshisekedi Perezida mushya wa Congo

Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, witabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Image result for Felix Tshisekedi

Uyu mugabo yapfanye agahigo ko kuba ariwe munye-Congo wa mbere wabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga mu mategeko.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharabnira Demokarasi ya Congo.

Ni umugabo w’imyaka 55. Mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi muri Kasai y’Uburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha aho yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z’uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.

Image result for Étienne TshisekediFélix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi

Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa se.
Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *