Incamake y’ubuzima bwa Amber Rose wambuwe umugabo na Kim Kardashian

Uyu munyamideri w’imyaka 34, ibiro65, uburebure bwa 1.75m ndetse akagira n’umutungo usaga $50,000,000.Yamamaye cyane mu mwuga we ndetse no mu rukundo n’abantu batandukanye barimo Kanye West

Image result for Amber Rose
Amber Rose  yavutse ku ya 21 Ukwakira mu 1983 avukira ahitwa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania imwe muzigize leta zunze ubumwe z’Amerika.Avuka kuri Michael Levonchuck na Dorothy Rose,aba babyeyi be baje gutandukana afite imyaka 15 gusa,afite umuvandimwe umwe witwa Antonio Hewlett bahuje ababyeyi bose.

Image result for Amber Rose
Amber Rose yatangiye kumenyekana ahagana muri 2008 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo “What Them Girls Like” y’umuhanzi Kanye West,ntibyatinze batangiye kwiyumvanamo ndetse urukundo rwabo rutangira gusakara mu itangazamakuru bityo aba ikirangirire kubera Kanye West.

Related image
Nyuma y’imyaka 2 gusa umuhanzi Kanye West yatangiye kuvugwaho guca inyuma uyu mugore aho bivugwa ko yari yaragize inshoreke Kim Kardashian kuri ubu bari kumwe,Amber Rose byamuriye munda nibwo guhita asaba gutandukana na Kanye West nyuma aza gukundana na Wiz Kharifa muri 2011 ndetse kugeza ubu banafitanye umwana ariko nawe baje gutandukana nyuma yuko amenyeye ko na Wiz Khalifa amuca inyuma.

Innocent Nsengiyumva-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *