Incamake y’amateka n’ubuzima by’umunyamideli Ambar Rose 

Ambar Rose  umunyamideri w’imyaka 34, ibiro 65, uburebure bwa 1.75m ndetse n’umutungo usaga $50,000,000 akaba yaramamaye cyane mu mwuga we ndetse no mu rukundo n’abantu batandukanye.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri amwe mu mateka ye.

Amber Rose yavutse ku ya 21 Ukwakira mu 1983 avukira ahitwa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania imwe muzigize leta zunze ubumwe z’amerika. Avuka kuri Michael Levonchuck na Dorothy Rose,abababyeyi be baje gutandukana afite imyaka 15 gusa,afite umuvandimwe umwe witwa Antonio Hewlett bahuje ababyeyi bose.

Amber Rose yatangiye kumenyekana ahagana muri 2008 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo “What Them Girls Like” y’umuhanzi Kanye West, ntibyatinze batangiye kwiyumvanamo ndetse urukundo rwabo rutangira gusakara mu itangazamakuru bityo aba ikirangirire kubera Kanye West.

Nyuma y’imyaka 2 gusa umuhanzi Kanye West yatangiye kuvugwaho guca inyuma umugore aho bivugwako yari yaragize inshoreke Kim Kardashian kuri ubu barikumwe,Amber Rose byamuriye munda nibwo guhita asaba gutandukana na Kanye West nyuma aza gukundana na Wiz Kharifamuri 2011 ndetse kugeza ubu banafitanye umwana ariko nawe baje gutandukana nyuma yuko amenyeyeko na Wiz Khalifa amuca inyuma.

Innocent Nsengiyumva-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *