Incamake y’amateka n’ubuzima byaranze icyamamare Stromae ufite amaraso y’u Rwanda

Paul Van Haver wamenyekanye cyane kui zina rya Stromae yavutse kui taliki 12 Werurwe 1985 avukira i Buruseri mu Bubirigi Mama we ni Umubirigi  (Miranda Marie Van Haver) naho Se ni Umunyarwanda ( Pierre Rutare ) ni ukuvuga ko ari Umunyarwanda akaba n’Umubirigi (Bergo-Rwandaise).

Stromae ni Umwanditsi w’indirimbo ndetse akanaririmba akaba akora Hip Hop na Electronic Music akaba yaramenyekanye bwa mbere mu ndirimbo ye yise “Alors on danse” ikaba yarabaye iya mbere ibyumweru byinshi mu bihugu byinshi bitandukanye ku mugabane w’Uburayi.

Image result for Stromae

Stroamae yavukiye i Buruseri kumubyeyi w’umunyarwanda (Papa) akaba yaramubonye gatatu mu buzima bwe gusa naho Mama we ni Umubirigi.  Ku myaka11 Paul Van Haver ni bwo yatangiye kwerekana impano ye mu muziki aho yerekeje mu ishuri ry’umuziki rya J ette (‘Académie Musicale de Jette), aho yize amateka ndetse ahigira kuvuza ingoma (drums).

Mu mwaka w’2000 yagaragaye nk’umuraperi yitwa Opsmaestro, iri zina akaba yararihinduye nyuma yahogato agafata izina rya Stromae. Ni kuri iri zina Van Have ryamenyekanye.

Ku myaka 18, yashinze group yitwa “Suspicion” ikora Injyana ya Rap, afatanyije n’umuraperi “J.E.D.I.” muri Eichof. Bakoze indirimbo z’amajwi n’amashusho nka “Faut que t’arrête le Rap…”, nyuma yaho gato, J.E.D.I. yafashe icyemezo cyo kuva muri iryo tsinda.

Mu rwego rwo guteza imbere amasomo ye, Van Have ryakoraga igice cy’umunsi mu ruganda rukora ibijyanye no gutanga serivisi, ariko amasomo ye ntabwo yagendaga neza. Nyuma yaho gato, yiyandikishije muri Institut National de Radioélectricité et Cinématographie, nibwo yashyize hanze alubumu ye yambere ayita  ”Juste un cerveau, un flow, un fond et un mic…”.

Mu masomo ye mu ishuri rya filme ry’ i Buruseli, Stromae yafashe icyemezo mu 2007  cyo kwibanda byuzuye kumuziki we. Ibi byatangiranye n’indirimbo “Juste un cerveau, un flow, un fond et un mic…”.

Mu mwaka wa 2008 yasinye kontaro y’imyaka 4 akorana n’amazu akora umuziki yitwa “Because Music” ndetse na “Kilomaître”. Mu 2009 Paul yakoze amahugurwa kuri radio y’umuziki NRJ y’i Burusseli. Vincent Verbelen,  Manager w’umuziki, yatangajwe n’impano Stromae afite ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ye yise ‘Alors on danse’ maze agafata icyemezo cyo kuyicisha kuri radio NRJ.

Abantu bumvaga iyo radio (harimo abantu bakomeye nka Anna Wintour, Jean-Claude Vandamme, The Rock, ndetse n’uwahoze ari perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy…) byarabashimishije cyane maze ubwo career ya Stromae iba itangiye ubwo. Yahise azakumwanya wa mbere mu Bubirigi mu byumweru bicye.

Vertigo Records, ikaba ari inzu y’umuzikiya Mercury Records yo mu Bufaransa (Zose zikaba ziri muri Universal Group) Bahise bamusinyisha amasezerano mpuzamahanga nyuma yaho gato amaze gukora ayomateka kubw’indirimbo ye yise “Alors on danse”.

Mu kwezi kwa 5 mu 2010 iyi ndirimbo ye Alors on danse yagiye kumwanya wa mbere mu Bubirigi, Bufaransa, Buhorandi, Bugiriki, Budage, Otirishe, Turkiya, Busuwisi, Butariyani, Danimarke, Romania ndetse na Repuburika ya Czech.

Ku italiki 2 Nzeri, Stromae yakoranye indirimbo n’igihangange muri muzika Kanye West basubira mu ndirimbo ye (remix) Alors on danse.

Mu 2010, yabaye nominated kumwanya “Umudage cg Umubirigi  witwayeneza”(Best Dutch and Belgian Act) muri MTV Europe Music Awards.

Ku bw’umuziki we n’inyungu zawo yagize ati : ” Kari agatsinda gato gakora umuziki wa Rap. Natekereje gukoresha amajwi y’igifaransa, ariko nkagendera kunjyana yabanyamerika ubundi nkayihuza n’iyabanyaburayi.  Ubundi nasubiyemo imbyino nyaburayi zo muri za 90.

Mbere narimfite ubwoba bw’izo njyana,ariko nabonye hari byinshi byo guhanga, iyi njyana ikaba ifite imizi ijyana kuri salsa. Kandi nakunze Jacques Brel –ibi bikaba byaranteye impinduka nyinshi – ariko hari n’ibindi byinshi nakurikije, nka Cuban son,ndetse na rumba y’abakongomani  iyi yo nkabanarayumvise ndi umwana;uyu muziki ukaba warakwiriyeA frika yose.”

Ikindi kandi Stromae yashatse gukorana na group ikora injyana ya Rap yitwa Swag+5  ifatanyije n’umuraperi T-Jay. Ariko nyuma iyo featuring ntabwo yajegukunda ariko Stromae nk’umufana ukomeye w’itsindarikomeye ryo muri amerika. Umuvugiziwa Molloy Woodcraft naweati : ” Yavanze electro synths n’ingoma zo muri za 90 ariko ahinduramo ibintu bitandukanye”

Yabaye umwe mubatsindiyei gihembo cy’umuhanzi warenze imipaka (European Border Breakers Awards) mu 2011. Ku italiki 9 Gashyantare, 2011, alubumu ye yise ‘Cheese’ (yari ifite indirimbo yakunzwe “Alors on danse”) yatsindiye igihembo cya alubumu ibyinitse nziza agikuye i Victoire dela Musique.

Image result for Stromae

Kuri 23 Gicurasi, mu gihe bafataga amashusho y’ikiganirocya TV y’Abafaransa cyitwaTaratata, Stromae yakoze mashusho  ya Alors on danse  na Don’t stop the party afatanyijena Black Eyed Peas. Stromae kandi yatangaje ko azagaragara mu bitaramo byabaye kumatalikiya 24 Kanamana 25, 2011 Kuri stade y’Ubufaransa. Stromae yari yarahuye na Will.i.am muri NRJ Music Awards hari mu kwambere. Will.i.am yamubwiye ko yakunze indirimbo ye “Alors on danse” kandi ko ashaka ko bakorana indirimbo na Stromae.

Mu 2011, yabonye nomination ya “Best Belgian Act” muri MTV Europe Music Awards.

Muri Kanama 2011, yatangaje umukunzi we akaba ari uwahoze ari Miss Belgique witwa Tatiana Silva, wavuze ati “Ni ku bw’ubuzima” cg “it’s for life” mu ndimi z’amahanga.

Stromae  afite alubumu imwe yise Cheese akaba yarayishyize hanze mu 2010 ariko ikaba yarakunzwe cyane kuburyo n’abahanzi b’ibihangange bifuza gukorana n’uno muhanzi wabiciye bigacika mu Burayi.

Stromae akora n’ibiganiro byigisha umuziki aho akoresha porogaramu ya Reason aho aba asobanura byinshi mubyo yahimbye mu muziki we.

BimwemubihemboStromaeyegukanye

  • 2009Award NRJ « Révélation musicale belge francophone 2009 »
  • 2010 : Music Industry Awards « Indirimbo y’umwaka Alors on danse»
  • 2011 :Association Europeene des brass bands
  • 2011 :Victoire de la Musique« Alubumu y’umuziki électroniques cg imbyino y’umwaka  Cheese »
  • 2011 : Ultratop Download Award « Umuhanzi indirimbo ze zabaye Downloaded mu 2010 mu Bubiligi »
  • 2011 :Octave de la Musique« umuhanzi w’umwaka » na « uwashimishije abantu w’umwaka »

Byafatiwekuriwww.stromae.org

INNOCENT NSENGIYUMVA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *