Incamake y’ amateka ya APR/FC yatangiye ari urusoro kugeza ibaye igihangange-Igice cya I

Ikipe ya ruhago  APR cyangwa se A.P.R FC ni ikpe y’ igisirikare cy’ u Rwanda (Armée Patriotique Rwandaise Football Club) ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali yashinzwe ku Mulindi wa Byumba muri Kamena 1993 nk’ ikipe ya RPF/Inkotanyi ubwo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Bwa mbere APR /FC yinjira muri shampiyona y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda yari igizwe ku ikubitiro n’ abakinnyi bakomeye biganjemo abasirikare ariko nta kabuza ko harimo n’ abasivile.

Ramadhani, Wilson(Rudifu), Leon, Madjidi, Rafiki. Masudi Juma, Yumi FELIX, Karim , Eric Nsimiyimana, Theogene, Gikwerere, Nsengiyumva Pompidou, Mupenzi ndetse na Jean Marie.

Ramadhani niwe wari umuzamu wa mbere akungirizwa na Theogene.

Rudifu  na Pompidou ni bamwe mu bakinaga inyuma rikahava.

N’ ubwo mu ishingwa ya APR/FC ridafite amateka maremare ariko imaze kwandika amateka akomeye kuko niyo ikipe ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’ igihugu yo mu cyiciro cya mbere kuva Jenoside yakorerewe abatutsi yahagarikwa muri 1994.

Mu myaka 26 irangiye APR/FC yinjiye muri shampiyona imaze kwegukana ibikombe byayo 18 ndetse ikanatwara ibikombe bya CECAFA inshuro 3 muri 2004, 2007 na 2010 ndetse ikanagarukira ku mikino ya nyuma mu myaka ya  1996 na 2000.

Abahagaze, uhereye ibumoso, Ramadhani, Wilson
(Rudifu), Leon, Madjidi, Rafiki. Masudi Juma, Yumi FELIX, Karim , Julien Ndagano na Eric Nsimiyimana

Theogene, Gikwerere, Nsengiyumva Pompidou, Mupenzi ndetse na Jean Marie Ntagwabira.

Perezida w’ icyubahiro wa APR ni Gen. James Kabarebe, Perezida akaba Major. Gen. Jack Musemakweli mu gihe Major.Gen. Mubarack Mugangaa niwe Perezida wungirije w’ iyi kipe.

Uhereye ibumuso, Maj.Gen Jacques Musema kweli , Gen. Kabarebe na Moubarack Mugangaa

Ikipe ya APR/FC yashinzwe ku bushake bw’ ubuyobozi bwa gisirikare cya FPR/Inkotanyi ubwo bemezaga ko ruhago ari intwaro ikomeye ishobora gushimangira politike y’ ubumwe bw’ abanyarwanda buhereye mu gisirikare gifatwa nk’ umusingi w’ iterambere.

Usibye abakinnyi bavuye mu gihugu cy’ u Burundi , benshi mu bakinnyi bashinze APR/FC batoranyijwe mu makipe yari ahagarariye batallions za RPF/Inkotanyi ni ukuvuga Alpha, Bravo, Charli, 7th Batallion, 21 st Batallion , 59 Th Batallion, 101 Batallion.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *