Incamake ku buzima bwa Kizito Mihigo, abo mu muryango we n’umuhagarariye mu mategeko bashobora kuryozwa urupfu rwe

Kizito Mihigo yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika. 

Afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gatolika uzwi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu binyamakuru bitandukanye, Kizito Mihigo yakunze kuvuga ko gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmb.

Amaze kugira imyaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere muri Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2001 yagize uruhare mu ishyirwa mu manota ry’indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa

Image result for Kizito Mihigo yiyahuye

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kizito Mihigo aririmba Twanze gutoberwa amateka muri Sitade Amahoro – Tariki ya 7 Mata 2011

Kizito Mihigo afite indirimbo zigera kuri 400 ziganjemo izo mu Kiriziya gatorika. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa bw’Amahoro n’Ubwiyunge muri sosiyete cyane cyane mu Banyarwanda.

Izagiye zimenyekana ni nka:

  • Twanze gutoberwa amateka
  • Turi abana b’u Rwanda
  • Umujinya Mwiza
  • Ijoro ribara uwariraye
  • Inuma
  • Iteme
  • Arc en ciel
  • Urugamba rwo Kwibohora
  • Intare yampaye agaciro
  • Igisobanuro cy’urupfu

Mu mwaka wa 2010, Kizito Mihigo yashinze Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (Kizito Mihigo Peace Foundation) – KMP – iharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu.

Iyi fondation yashinzwe hagamijwe ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge ikoresheje ubuhanzi, muri za gereza, no mu mashuri . KMP kandi yakoraga ibyitwa Ikiganiro mpuzamadini cyahuzaga abanyamadini batandukanye kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu mu isaha imwe mu cyumweru yahariwe y’ikiganiro kitwa Umusanzu w’Umuhanzi cyategurwaga na Fondation KMP.

Image result for Kizito Mihigo yiyahuyeMuri Kanama 2011, Kizito Mihigo yahawe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika, Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyagenewe urubyiruko rw’indashyikirwa (CYRWA award).

Muri Mata 2013, Kizito na Fondation ye bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyiborere (RGB), igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 8 000 000 (Miliyoni Umunani), nk’umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa bishyigikira imiyobore myiza

Kizito Mihigo ni ingaragu, kandi nta mwana afite. Ni umukirisitu gatorika, n’umukunzi wa Karate na Sinema.

Kuva mu mwaka wa 2009, yagiye yandikwa n’ibinyamakuru by’imyidagaduro byo mu Rwanda, nk’umwe mu basore bakurura abakobwa benshi mu gihugu.

Muri 2012 yavuzweho urukundo rw’ibanga hamwe n’umuririmbyikazi Miss Jojo, ariko babajijwe n’itangazamakuru, bose barabihakana.

Tariki ya 15 Mata 2014, Polisi y’igihugu yerekanye uyu muhanzi ivuga ko yamufatiye mu byaha byo kugambanira ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Imbere y’itangazamakuru, Kizito Mihigo yarabyemeye abisabira imbabazi.

Gufatwa kwa Kizito Mihigo kandi, byabaye amaze gusohora indirimbo yitwa Igisobanuro cy’urupfu. Iyi ndirimbo ntiyashimishije abategetsi b’u Rwanda kuko yahise ibuzwa gucurangwa igisohoka ndetse ikurwa no kuri Internet.

Mu nkuru zijyanye n’ifatwa rya Mihigo ndetse n’urubanza rwe, ibinyamakuru mpuzamahanga nka BBC, televiziyo Al Jazeera, televiziyo France 24, Radio France Internationale na Radio France Inter, byagarutse kenshi kuri iyo ndirimbo, bigaragaza ko uyu muhanzi ashobora kuba yarazize amwe mu magambo ayigize.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu muhanzi wari uzwi nk’inshuti ikomeye y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’umutoni wa Perezida Paul Kagame , havuzwe byinshi mu itangazamakuru, abantu ku giti cyabo babivuga kwinshi, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bimwe na bimwe bigira icyo bitangaza.

Ikinyamakuru “The Huffington Post” cyo cyatangaje ko abenshi mu bakurikirana ifatwa n’urubanza by’uyu muhanzi, bavuga ko Kizito Mihigo yategetswe kwemera ibyaha ashinjwa no kubisabira imbabazi kugira ngo abe yarekurwa. Icyo kinyamakuru kikavuga ko n’ubwo yabyubahirije, ntacyo byamumariye kuko atarekuwe nk’uko yari abyiteze.

Related imageTariki ya 27 Gashyantare 2015, urukiko rukuru rwakatiye uyu muhanzi igihano cy’imyaka icumi y’igifungo. Rwamuhamije ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, ariko rumukuraho icyaha cy’iterabwoba.

Image result for Kizito Mihigo yiyahuyeTariki ya 14 Nzeri 2018, nyuma yo kureka ikirego cy’ubujurire yari yaratanze mu rukiko rw’ikirenga, umuhanzi Kizito Mihigo yahawe imbabazi na Perezida wa Repuburika Paul Kagame. Mihigo yasohotse muri gereza ari kumwe na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki nawe wari umaze imyaka 8 mu buroko.

Ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere taliki 17 Gashyantare 2019 Police y’u Rwanda iratangaza ko Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya Police i Remera bamusanze yiyahuye yapfuye.

Itangazo rya Police y’u Rwanda, rivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.

Police ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare, Kizito Mihigo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ntirivuga icyo Kizito yiyahuje gusa ngo hahise hatangira iperereza ry’icyatumye yiyambura ubuzima.

Ubu yari afungiye kuri station ya Police ya Remera akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga ruswa.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *