Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu kazi abakozi bose b’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo muri RBC

Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu kazi abakozi bose b’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo mu buvuzi mu kigo gishinzwe ubuzima,RBC, ndetse ivana mu mirimo ya Leta abayobozi babiri umwe wo muri RBC n’uwo muri MINISANTE. Impamvu ni uguteza Leta igihombo, harimo n’icyatewe n’inyubako y’ibitaro bya Rwamagana.

Image result for Umuyobozi wa RBC

Bamwe mu bakozi b’iri shami rya RBC bahagaritswe bamaze iminsi mu nkiko baregwa

Ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo mu buvuzi muri RBC niryo rishinzwe no gukurikirana imyubakire y’ibikorwa remezo by’ubuvuzi hose mu gihugu.

Mu 2015 hatangiye umushinga wa miliyari imwe y’u Rwanda wo kubaka aho ababyeyi babyarira  (maternity) ku bitaro by’i Rwamagana bikorwa na rwiyemezamirimo, uyu RBC ivuga ko atawurangije ariko yanishyuwe miliyoni 800Frw.

Mu kwezi kwa gatandatu Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta banenze cyane RBC ku gihombo yateje Leta muri uyu mushinga bavuga ko hari ikindi kibyihishe inyuma gikwiye gucukumburwa, bakekaga ibyaha mu mitangire y’iri soko.

Kuva mu kwezi gushize, bamwe mu bakozi ba ririya shami rishinzwe ibikorwa remezo muri RBC bari mu rukiko baburana ku byaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yahagaritse abakozi bose ba ririya shami rya RBC kubera ‘imikorere mibi no guhombya Leta’.

Bamwe mu bakozi b'iri shami rya RBC bahagaritswe bamaze iminsi mu nkiko baregwa

Iyi nama yavanye mu mirimo ya Leta NAMAHUNGU Théogène wari Director of Health Technology and Infrastructure Planning Unit muri RBC, ubu na we uri mu nkiko na BALIGIRA Hamad wari Director of Human Resource and Administration Unit muri Minisiteri y’Ubuzima.

Ishami rya RBC abakozi baryo bose bahagaritswe rigizwe n’abakozi bari hagati y’umunani n’icumi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *