Imyumvire ihinduke Argentine siyo ntandaro Rutamu gusezera,yabonaga arushaho kuganzwa n’amaraso mashya yaranajarajaye mu bitangazamakuru-Umufana wa Ruhago

Nyuma y’uko umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe yamaze gusezera muri uyu mwuga mu buryo bwa burundu  kuko Argentine itatwaye igikombe cy’Isi,umwe mu bafana be yemeza ko bitatewe na Argentine ahubwo yabonaga arushaho kuganzwa n’amaraso mashya y’abinjira mu mwuga bamurusha impano kandi yaranajarajaye mu bitangazamakuru ahitamo gushaka impamvu.

Rutamu yasezeye itangazamakuru ajya mu mahanga

Taliki 30 Nyakanga nibwo Rutamu wakoreraga Radio1 ari naho yavugiye ko agomba gusezera itangazamakuru ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi. Nyuma y’uko iki gikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.

Iyi nkuru yababaje benshi mu bafana be n’abakunzi b’umupira w’amaguru,Celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro n’umukunzi wa Ruhago (umusaza ucuruza ibyuma by’imodoka i Nyamirambo Onatracom yanga gutangazwa izina ku bw’umutekano we.Yahinyuje amakuru yo gusezera kwa  Rutamu avuga ko yashatse impamvu ariko ntamahuriro.

Ati”Ndemeza ko ibyo Rutamu yavuze ari ibinyoma ntiyasezeye ku mirimo kuko Argentine itegukanye intsinzi..nshingira kungingo 3.Dore impamvu, iyo Argentine ntimuzi ngo izamuha indishyi y’akababaro.Ikindi nk’umuntu wari akunzwe kandi mukuru mu mwuga ntiyagombaga guta akazi ngo ni Argentine. Uko mbibona uriya musore yarakoze pe..,yanyuze mu bitangazamakuru byinshi yogeza imikino ariko urwego yaragezeho yabonaga ntahandi azasaba imirimo kandi havuka abandi  bafite impano bakora ibyo akora bagakundwa yirinda kuzasaba uwo yimye.Twibukiranyije nanone Rutamu yakunze gushyamirana n’abayobozi be mu itangazamakuru bigoranye gusubira aho yasize asibye amayira nanone ntiyakwemera gusezera mu mirimo ngo abe umuntu usanzwe ahitamo gushaka impamvu itumvikana.” Yakomeje avuga ko Rutamu yakwitesha amahirwe yo gukorera RBA aho ariho yahereye bimuyobera ariko akomeza gushinyiriza bikomeza kumunaniza.”

Uyu musaza kandi ahamya ko Rutamu ntadushya yongeraga mu mikorere ye ibyo yamenyekanyemo ngo ni nabyo yaragikora bikaba byamubera inzitizi zo gukomeza kwigaragaza kuko byakorwaga n’abandi.

Nubwo uyu musaza avuga ibi, Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1 ndetse yamaze kwerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntituzibagirwa imivugire ye yahindutse ngiro kurubyiruko rwinshi no gushyira imbaraga mu kogeza i mikino y’i Burayi.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UMENYE




4 thoughts on “Imyumvire ihinduke Argentine siyo ntandaro Rutamu gusezera,yabonaga arushaho kuganzwa n’amaraso mashya yaranajarajaye mu bitangazamakuru-Umufana wa Ruhago

  1. Gerard

    Aya ni amatiku ! Ubuze icyo anenga inka avuga Ku icebe ryayo! Ni ryari yashyamiranye nabayobozi! Ubundi se ayo yahembwaga kuri RBA nayo yahembwaga kuri radio 1urayazi ??? Mwagiye mureka amashyari!!!!

    Reply
  2. Gerard

    Aya ni amatiku ! Ubuze icyo anenga inka avuga Ku icebe ryayo! Ni ryari yashyamiranye nabayobozi! Ubundi se ayo yahembwaga kuri RBA nayo yahembwaga kuri radio 1urayazi ??? Mwagiye mureka amashyari!!!!

    Reply
  3. Izerimana Gilbert

    Uwo musaza yagiye amenya ibye birebanye no gucuruza inyuma,akareka guta umwanya wiwe avuga ibyo atazi bitanamureba,yakoze sondage amenya% Rutamu yaragezeho mubijyanye no kogeza imipira?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *