Imyiteguro ya CHAN yatumye Ferwafa yimura imikino 4 ya Champiyona.

Ishyirihamwe ry’umupira w’amagauru mu Rwanda Ferwafa ryamaze gusubika imikino igera kuri 4  yarikuzaba ku munsi wa 5 wa Champions  y’ikiciro cya 1 ,AZAM Rwanda premier legue, kubera ko amwe mu makipe yari kuzakina iyi mikino afite abakinnyi benshi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi mu myiteguro ya CHAN.

Imikino yasubitswe ni iy’amakipe yagaragayemo abakinnyi benshi, aya makipe ni APR FC,Rayon Sport,AS Kigali ndetse na Polisi,ibi bikaba byatumye iyi  imikino yigizwayo mu kwitegura umukino uzahuza Amavubi n’ikipe ya Etiyopiya.

Umukino wa APR FC nawo wigijweho imbere.

Ferwafa yahisemo guhagarika imikino y’amakipe yaturutsemo abakinnyi benshi ,ikipe ya APR FC  ifite abakinnyi bagera kuri 7, Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi 8 bahamagawe, AS Kigali ifite abagera kuri 3 naho ikipe ya Polisi ikaba ifie abakinnyi 5.

 

As Kigali nayo yimiriwe imikino ya Champiyona

Uko Imikino yimuwe;

Taliki 15/11/2017; APR FC izahura  na Bugesera, AS Kigali na Espoir,

Taliki 16/11/2017;Rayon Sports izahura na Polisi FC.

Taliki 17/11/2017;Marines izahura na Etincelles.

Taliki 18/11/2017;APR FC izahura na Kirehe,

Hanyuma  Taliki 19/11/2017; Rayon Sports izahura na Mukura.

Image result for rayon sport

Rayon sports niyo yaturutsemo abakinnyi benshi

Aya makipe yombi U Rwanda na Etiyopiya azahangana , izabasha gutsinda indi iza komeza muri CHAN2018,amahirwe yaya makipe yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru CAF, ubwo ikipe ya y’igihugu  Misiri yatangazaga ko yikuye mu irushanwa.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF ryahise riha amahirwe aya makipe 2 mu guhatanira umwanya wa  16 w’irushanwa.

Polisi nayo  yavuyemo 5 bahamagawe mu mavubi.

Taliki 28 Ukwakira 2017, nibwo umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 24 ndakuka azifashisha ,mu mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Etipiya mu gushaka itike ya  CHAN 2018, umukino biteganyijwe ko uzabera  mu gihugu cya Maroc .

Mu minsi ishize nibwo havuzwe amakuru ko  umutoza w’Amavubi  Antoine Hey yari yataye  ikipe, maze agenda adasabye uruhushya, akigira mu gihugu akomakamo cy’u Budage,bamwe bari bamaze kumva ko ikipe y’Igihugu Amavubi,uyu mukino na Etiyopiya itazawukina.

 

David Mayira-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *