Imyaka irindwi irihiritse Yvanny Mpano yanze kuva ku izima ubu aragera intoki ku byifuzo bye

Mutangana Yves uzwi mu buhanzi nka Yvanny Mpano atangaza ko amaze imyaka 7 mu muziki,yanze kuva ku izima ngo azaruhuka zibaye mpamo.

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo “Ndabigukundira” ari nayo ya 3 Yvanny akoze kuva avuye mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Yahereye kuri ‘Sinarenzaho’ akurikizaho ‘Mama Lolo’ .

Ni umuhanzi nyarwanda avuka kubabyeyi batabanye, se afite urundi rugo.Akora injyana ya R&B Pop amaze imyaka 7 yatangiye 2012 yakorewe na Lick Lick uba muri Amerika. 2014 yahawe amahirwe yo kwiga umuziki ku Nyundo,2017 arangije yigisha umuziki muri secondary. 2018 ni bwo yatangiye kuririmba.Yemeza ko impano yo kuririmba yayihawe n’Imana nta muntu wo mu muryango we uririmba.

Kanda hano urebe indirimbo ze




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *