Imyaka ibiri ishize Urban Boys idakoma,siko gusezera bucece?-VIDEO

Harabura amezi make ngo imyaka ibiri yuzure, itsinda rya Urban Boys ridashyize hanze indirimbo. Nizzo  Kabos uri mu bagize itsinda rya Urban Boys agiye gushyira hanze indirimbo itagaragaramo mugenzi we Humble Jizzo, gusa ngo ntibisobanuye ko batandukanye.

Humble G yatangaje uko abona Urban Boys y'abahan - Inyarwanda.comItsinda rya Urban Boys yari iherutse kumvikana gusa mu ndirimbo nshya “Ntukoreho” bakoranye na Aime Bluestone na Mukadaff.

Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumenya amakuru y’iri tsinda kugera ubwo bamwe batangira gukeka ko baba baratandukanye ariko bakabigira ibanga.

Urban Boys bashyize hanze indirimbo yabo nshya ' - Inyarwanda.comNizzo yasobanuye ko we na mugenzi we bari barafashe ikiruhuko ariko banatekereza uburyo barushaho kunoza akazi kabo.

Ati “Hariho igihe uba uretse gato ukanafata akaruhuko ariko ntaho twagiye nta n’aho twajya. Muri rusange  hari n’uburyo twari turi gutekereza uko twajya dukora akazi kandi n’ubwo bitaba itsinda rya babiri babonamo aho ariko igikorwa cy’itsinda.”

Nizzo avuga ko mu mikorere mishya y’itsinda rya Urban Boys, harimo ko umuhanzi ashobora gukora indirimbo atari kumwe na mugenzi we, ariko ntibikureho bakiri kumwe nk’itsinda.

Urban Boys bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'K - Inyarwanda.com

Nizzo ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Peace Jolis ndetse na Social Mula.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga zisanzwe zinyuzwaho ibihangano bya Urabn Boys nk’ibisanzwe, ndetse bari kwitegura gushyira hanze alubumu.

Nizzo ahumuriza abakunzi ba Urban Boys ko nta hantu bagiye ndetse ko bagiye kubona ibindi bikorwa byinshi.

KANDA HANO UREBE VIDEO NZIZA ZISHIMISHIJE

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *