Imyaka 8 irihiritse,abahanuriye Cadillac bakayiteza inkongi bayishinja gukorerwamo ibyaha izo mbaraga zarengeye he?-Habi Eugene nyirayo Cobla

Imyaka ibaye uruhuri inzu yabyinirwagamo yitwa Cadillac ifashwe n’inkongi,Ubwo yashyaga bamwe ntibatinye kuvuga ko ishya rya hato na hato ry’utubyiniro riterwa ngo n’ibihakorerwa bidahesha Imana icyubahiro, dore ko mbere gato y’uko inkongi ifata Cadillac habanje kuza abavugabutumwa bigisha ijambo ry’Imana

Shira amatsiko ku buzima bwa Cobra, umunyemari washinze Cadillac na  Cocobean (Video) | IGIHEHabi Eugene nyirayo Cobla  washinze Cadillac 

Amakuru dukesha bamwe mu baganiriye na IGIHE bari kuri Cadillac, batangaje ko mbere gato y’uko inkongi ifata Cadillac habanje kuza abavugabutumwa bigisha ijambo ry’Imana, basaba abinjiragamo guhunga. Abo bavugagabutumwa b’ijambo ry’Imana, ngo bazengurutse twinshi mu tubyibiro two muri Kigali.

Kugeza ubu icyateye inkongi ntikiramenyekana, ariko abakozi bakoraga muri Cadillac batangaje ko yaturutse mu gikoni ikaza gukwira n’ahandi hose.

Inkongi y'umuriro yatikije byinshi muri 2012 | IGIHE

Habi Eugene nyirayo Cobla  washinze Cadillac  waganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru,mu mvugo yuje umubabaro nyuma yo kwiyibutsa uburyo Cadillac yari inkunzwe n’igihombo byamuteje yibaza irengero ry’abo biyise abahanuzi.

Ati”Cadillac imaze kwamamara bamwe mu banyamadini bayishinje gukoreramo imyaha kugera aho hari uwavuze ko ijoro ishya yari ahari ndetse yatwitswe n’imbaraga z’Imana zimurimo.”  Mu mvugo yuje umubabaro ,Cobla yavuze ko bitagakwiye ko umuntu yifuriza undi inabindetse yibaza irengero ry’abo bahanuzi,impamvu batagihanurira utundi tubari na za hotel zinyuranye ziri mu Rwanda.

We yemeza ko byatewe n’ishyari bamwe bahoranaga gusa ngo kuri we ntashobora kubiha agaciro.

Abarokore batangiye kuvuga ibintu byinshi ngo imperuka iregereje.Yanatanze ubuhamya bw’uburyo i Nyamirambo hari umusore wigeze ajya mu bwiherero asohotse abonye rya Tara ryafatwaga nk’ikirango cya Cadillac asubiramo yikanze ko ari imperuka.

Video:Ikiganiro kirambuye

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *