Imyaka 4 irihiritse ntawe uca iryera umuhanzikazi Gretta, ngo yaba abana n’umugabo bucece

Nyuma yo kurangiza amasomo agasezeranya abakunzi ba muzika ko yiyemeje gushyira imbaraga mu muziki,imyaka 4 irihiritse Iradukunda Gretta wamamaye ku izina rya Gretta atagaragara.Amakuru agikorerwa ubugenzuzi yemeza ko yashatse umugabo bucece.

Imyaka 4 irihiritse ntawe uca iryera umuhanzikazi Gretta, ngo yaba abana n’umugabo bucece

Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, umuhanzikazi Gretta yari yatangaje ko yasoje amasomo  muri Kaminuza ya Mount Kenya ndets  ahamya ko agiye gukora muzika ye mu buryo bwisanzuye, kuburyo azabasha kuba umwe mu bakobwa bigaragaza cyane muri muzika nyarwanda anateganya kuzarenga imbibi akageza umuziki we hanze.

Kuva ubwo imyaka 4 irihiritse ntawe umuca iryera ,amakuru dukesha inshuti ze zahafi avuga ko yashatse umugabo abigira ibanga ndetse ko umugabo we yamubujije kongera kwigaragaza mu itangazamakuru by’umwihariko gutana burundu na muzika.

Mu gushaka kumenya ukuri,twifashishije telephone ye ngendanwa dusanga yarahindutse ariko turakomeza kubikurikirana.

Ifoto y’ubuhanzi aheruka gushyira hanze mu mwaka wa 2015.

gretta

Indirimbo ye iherutse

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *