Imyaka irenga 20 ishize ahokerezwaga ifi ikirobwa hagasusurutsa akarere  ka Gisagara hafunze

Abaturage bo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ahakorerwa ubushakashatsi ku mafi n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB barasaba ko Kantine yahasusurutsaga yotsa ifi ikimara kurobwa  ahazwi ku izina rya “Rwabizemanyi”  yakongera igakora bigatuma abahagendaga bakurikiye uwo mwihariko bongera ku hagenda.

GISAGARA:Ahokerezwaga ifi ikirobwa hagasusurutsa akarere kose  barifuza ko hakongera hagakora

Ibi babishingira ku kuba ngo mu myaka isaga 20 iyi Kantine imaze idakora bituma hari byinshi bahombye birimo kuba harasusurutwsaga n’abakire bazaga kuharuhukira n’imiryango yabo baje kwirira ifi yakuwe ku cyuzi birebera n’amaso yabo ikanatunganywa babireba kugeza igeze igihe cyo kuribwa .

Dr Jean Chrysostom Ngabitsinze,Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ikintu cya mbere gikenewe ngo iyi Kantine yongere ikore,ari ukubanza kuzamura ingano y’amafi atuburwa n’iyi sitasiyo y’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB.

Ati “Iyo Kantine mushobora kuyifungura igakora ikajya ikora ku wa Gatandatu umwe utaha ntikore kuko yabuze amafi yotsa”.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Mata 1994  kuri iyi sitasiyo ya RAB itubura amafi hahoze Kantine yotsaga amafi.

Mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara aho iyi sitasiyo iherereye ni ahantu habereye ijisho ibi bikaba bimwe mu byatuma abantu bakunda kujya kuharira ifi nk’uko byemezwa na Ngendahayo Joseph watangiye gukora muri iyi sitasiyo mu 1982.

Jerome Rutaburingoga,umuyobozi w’Akarere ka Gisagara asanga igice kimwe cy’iyi sitasiyo gikwiye guhabwa abikorera.

Yagize ati “Biriya byuzi bimwe bikwiye guhabwa abikorera, igice cy’ubushakashatsi kikajya ukwacyo icy’ubucuruzi na cyo kikajya ukwacyo”.

Rutaburingoga avuga ko ibi byatuma iyi sitasiyo ishobora guhaza amasoko y’amafi mu Rwanda bityo amafi igihugu gitumiza hanze y’u Rwanda akagabanuka.

Umukiriya yahagararaga muri aka kazu akirobera ifi bagahita bayimwokereza  .

Iyi Kantine imaze  imyaka irenga 20 idakora bituma hari byinshi bahombye birimo kuba harasusurutwsaga n’abakire bazaga kuharuhukira n’imiryango yabo

 

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *