Imyaka 2 irihiritse Israel Mbonyi abenzwe n’uwo biteguraga gukorana ubukwe 

Ibibazo benshi mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakomeje kwibaza,ni irengero ry’ubukwe bw’umuhanzi Israel Mbonyi wari wiyemereye ko bwagombaga kuba muri 2017.

Umuhanzi Israel Mbonyi umaze kwamamara mu muziki uhimbaza Imana, ibihangano bye bigakundwa n’abatari bake, mu mwaka wa 2016 yatangaje ko ateganya ubukwe mu mwaka wa 2017. Kuwa 30 Mutarama 2019 yahamirije itangazamuakuru asa n’uwivuguruza ko ntamukunzi afite, yirinda kuvuga iby’ubukwe, benshi bakibaza uwo bari kubukorana aho yagiye.

Ati“Rero ntabwo iby’urukundo umuhanzi w’indirimbo z’Imana numva ko aba akwiye kubishyira hanze. Kuko numva iby’umukunzi ntacyo biba biri bufashe abantu bakeneye kumva ubutumwa bw’Imana mba nshaka gutanga.Urukundo rero ni rwiza kandi nanjye ndakunda. Uwo twakundanaga ntabwo tukiri kumwe. Twakundanye nkiri hanze, ngeze no mu Rwanda turaguma turakundana ariko ubu ntabwo tukiri mu rukundo.”

Amakuru y’itohoza Celebzmagazine.com dukesha inshuti za hafi za Israel Mbonyi, avuga ko hari umukobwa bakundanaga mu Buhinde ndetse bari barambanye bitegura ubukwe biza gupfa amusimbuza uwo mu Rwanda akomeje kugira ibanga.

Israel Mbonyi w’imyaka 26 y’amavuko ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration Masoro akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Number one’, ‘Yankuyeho Urubanza’, ‘Ku migezi’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Nzibyo nibwira’, ‘Ku musaraba’, ‘Agasambi’, ‘Hari impamvu’ n’izindi.

Mbonyi uherutse gusohora indirimbo ye nshya ‘Nkwiye kurara iwaye’, muri iyi minsi ari kwitabira ibitaramo n’ibiterane bitandukanye atumirwamo.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *