Imvura ikomeje guhitana umuzima bw’abatari bake,Ngororero Inzu yagwiriye abantu 9 bahita bapfa abandi baburirwa irengero

Imvura ikomeje kugwa cyane mu bice by’igihugu ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu,mu imvura yaraye igwa mu bice bitandukanye by’igihugu, abantu 9 bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Ngororero baraye bagwiriwe n’inzu barapfa, naho abandi babiri bagwiriwe n’inkangu baburiwe irengero baracyashakishwa.
Aba bantu icyenda barimo abana umunani ni abo mu mirenge  ya Kavumu, Kabaya na Kageyo, naho bariya babiri bagishakishwa ni abo mirenge ya Muhanda na Hindiro.Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godfrey Ndayambaje yatangaje ko iriya mvura yatangiye kugwa kuri iki Cyumweru guhera sa kumi z’umugoroba (16h00) igeza mu rukerera.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *