Imvura idasanzwe yishe umugabo, umugore n’abana babo 4.

Umuryango w’abantu 6 bari mu bishwe n’imvura idasanzwe yaraye iguye i Musorezo, Komini ya Kanyosha, intara ya Bujumbura, mu Burundi.

Ababanye bariko baratwara ibiziga vy'umuryango wahitanywe n'imvura i Sororezi itariki 18/01/2019

Abahitanywe n’iyi mvura batwarwaga n’abaturanyi mu ngobyi.

Ubuyobozi bwa komini Kanyosha bwemereye BBC aya makuru, buhamya ko abahitanywe n’iyi mvura ari; umugabo, umugore n’abana babo bane.

Baziriho Ladislas, umwe mur iyi komini yabwiye abanyamakuru agira ati: “Byabaye mu ma saha ya saa sita z’ijoro.Umusozi wamanutse ugwira uruhande rw’inzu rurimo ibyumba bari baryamyemo.”

Agace ka Sororezo gaherereye mu misozi ikikije umujyi wa Bujumbura, ndetse amazu ahari ari mu manegeka kuko hahanamye.

Abantu b’ubushobozi buke bakunze kuhatura kuko hahendutse kandi heregeye Bujumbura bashakiramo imibereho.

Ikigiye gukorwa n’ubuyobozi ngo ni ugushaka ukuntu bakimura abahatuye bagatuzwa ahantu hatekanye.

Iyi mvura idasanzwe yaguye i Bujumbura yangije ibintu byinshi bitaramenyekana mu mibare.

Kubaka bidakurikije amategeko no kubaka aho bitagenewe, ni bimwe mu bikomeje gutuma imvura isenya ikanatwara ubuzima bw’abantu n’ibintu i Bujumba no mu nkengero zaho.

Iyi mvura yanibasiye utundi duce nka Kinama na Buyenzi, yica abantu 2 inasenya inzu 30.

Si ubwa mbere imvura yica cyangwa igasenyera abatuye Bujumbura, kuko mu myaka yashize abagera mu magana bagiye bapfa bishwe n’imvura yakunze kwibasira ibice bw’uburengerazuba bw’uyu mujyi.

Ababanye baje kuraba ibara ryaraye riguye ku mubanyi wabo i Sororezo, itariki 18/01/2019

Amazu yangijwe n’imvura.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *