Imvune ikomeye ya Welbeck yateye ubwoba ikipe ya Arsenal

Arsenal ifite ubwoba ko rutahizamu Danny Welbeck yaba “yavunitse bikomeye” nyuma yaho akuwe mu kibuga mu ngobyi ubwo ikipe ye yanganyaga na Sporting Lisbon ku wa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, mu mukino w’irushanwa rya Europa League.

Uyu mukino waberaga ku kibuga Emirates cya Arsenal, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, Arsenal ibona ityo itike yo gukomeza muri iri rushanwa.

Ariko uyu mukino wakomwe mu nkokora n’imvune yo ku kagombambari ya Welbeck w’imyaka 27 y’amavuko.

Umutoza Unai Emery wa Arsenal yagize ati “Ari mu bitaro. Amakuru ahari ni uko tugiye gutegereza, ariko turatekereza ko ari imvune ikomeye cyane. Buri mvune iba itandukanye n’iyindi. Ushobora gusanga hari ikintu cyavunitse mu kagombambari”.

Yongeyeho ati “Ni imvune ikomeye kuri kuri we, kuri twe, ku bantu bose bamukunda”.

Welbeck yavunitse ku munota wa 25 w’umukino ubwo yasimbukaga ashaka gutera umupira n’umutwe, akagwa nabi agwira akagombambari ke k’iburyo. Bamwe mu bakinnyi wa Arsenal bagaragaye nk’abahungabanyijwe n’imvune ya Welbeck.

Umutoza Emery yagize ati: “Babibonaga ko ari imvune ikomeye”

Martin Keown, wahoze akina nka myugariro wa Arsenal ariko kuri ubu akaba asigaye ari umusesenguzi mu gitangazamakuru BT Sport, yavuze ko “bisa nkaho [Welbeck] azamara igihe adakina”.

Welbeck yatsinze ibitego bitanu muri uyu mwaka w’imikino.

Yakiniye Ubwongereza mu mukino wabuhuje na Espanye mu kwezi kwa cyenda, ndetse yari yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Gareth Southgate w’Ubwongereza ateganya kwifashisha mu mukino wa gicuti na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu w’ibihugu by’i Burayi uzahuza Ubwongereza na Croatia.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *