Imvune ikomeye ya Neymar Jr itumye atazagaragaza muri Copa America

Ni nyuma y’umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Brazil na Qatar maze Rutahizamu w’ikirangirire wa Brazil akaba n’uwa PSG ,Neymar Jr akavunikira mu mukino  ibintu bizatuma adakina mu gikombe cya Copa America.

Biteganijweko  Copa América muriBrazil kuva tariki ya 14 Kamena, nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti baraye batsinzemo Qatar 2-0.

Neymar Jr utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino ubwo yakandagirwaga na  myugariro wa Qatar Salem Al Hajri , bikarangira awusohotsemo agendera ku mbago ndetse yambaye inkweto zirinda utugombambari.

Brazil yatangaje ko Neymar Jr atazakina imikino ya Copa America ibura iminsi 9 gusa kugira ngo itangire kubera ko imvune yagize ikomeye ku buryo atabasha gukirira igihe.
Uyu mukinnyi uhenze kurusha abandi bose ku isi,yasohotse muri stade Mane Garrincha ari kurira nyuma yo kuvunikira uri uyu mukino wa Qatar.

Iyi mvune ije nyuma y’iminsi uyu rutahizamu amaze ahangana n’umukobwa uherutse kumushinja ko yamufashe ku ngufu bahuriye muri hotel imwe yo mujyi wa Paris.

Nubwo Neymar Jr yavuye mu kibuga asimbuwe,ntibyabujije Brazil gutsinda Qatar ibitego 2-0 bya Richarlison na Gabriel Jesus.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *