Imvugo yuje umubabaro,Packson avuga ko benshi bazishima namara gupfa

Nyuma yo kuvugwaho byinshi birimo gukoresha ibiyobyabwenge,umuraperi Packson ukunzwe wanamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda yatangaje ko hari abamwanga bazishima namara gupfa.

Packson ngo yakinnye indirimbo ya King James amezi abiri adasiba

Ni ikiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo kuri internet Exlarger TV. Mu mvugo yuje uburakari Packson yavuzeko kuva yajya mu mwuga wo kuririmba n’itangazamakuru ibyo yakoze byose atigeze ashimwa uretse gukurikizwa imivumo.

Ati”Ngitangira umuziki mu mwaka wa 2013 abantu bamvugaga ko ndirimba mu Cyongereza ngeze kuri radio ngo mvuga ibyo batumva,hakurikiraho ko nigana Tupac Amaru Shakur. Mbese byatangiye ntangira umuziki narabimenyereye.” Packson yongereyeho ko abafana bamuzika bazishima namara gupfa.

Image result for Packson

Abakurikirana ubuzima bw’uyu muraperi bavuga ko ubuzima bwe bwahindutse bubi hari n’abavuga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge.

Guhozwa ku nkeke n’abafana byaba ari byo byamuteye kwiheba? Uyu muraperi ni umwe mubabimazemo igihe ushimwa ubuhanga no gukunda umwuga.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *