Imvugo ya De Gaulle Perezida wa FERWAFA yafashwe nko kuzura akaboze ishobora gutuma yongera gusaba imbabazi

Munsi yashize Prezida wa Ferwafa Bwana NZAMWITA De Gaulle yumvikanye avuga ko ikipe yagiye muri CAN ya 2004 ari iy’abanyamahanga kuri we abifata nkaho itagiyeyo ,bituma benshi bamwijundika aza kubisabira imbabazi.

Related image

Imvugo yari yakuruye amakimbirane ni aho yavuze ati”Abanyamahanga rero bavuye muri national team ni nkaho duhaye abana b’abanyarwanda umurongo bagomba kugaragariramo ngo bahe ingufu equipe national yacu, equipe national ni y’abana bacu ubungubu, byo kujya muri Can sinjya mbitindaho kuko ni nkaho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga “ Ibintu bitaje kwakirwa neza na bakiniye ikipe y’igihugu batandukanye ndetse n’abakunzi b’umupira w’amagaru , ibintu De Gaulle yasabiye imbabazi avuga ko ari ikibazo cy’ikinyarwanda gicye.

Iyi nshuro haribazwa niba koko yongera gusaba imbabazi

Ku munsi w’ejo ubwo Amavubi yageraga i Kigali akubutse muri Ethiopia abanyamakuru begereye Perezida wa FERWAFA  abatangariza byinshi ku ntsinzi bakuye muri Ethiopia “Ni deterimination y’abakinnyi murabizi ko plus ubungubu turakinisha imitima twavuye muri byabindi byo gukinisha abanyamahanga biriya biba bifite advantage yabyo bariya bana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu “ Ibi bintu byafashwe nko kuzura akaboze ndetse abantu badatinya kuvuga ko ari ugutesha agaciro abakinnyi bajyanye amavubi muri CAN.

Abakinnyi benshi mu bajyanye  n’Amavubi muri CAN bagiye bagaragaza ko badafitenye imibanire myiza n’ubuyobozi bwa FERWAFA ari yo mpamvu nyamukuru batari kugaragara mu mupira w’amagaru.

Ese umuyobozi wa FERWAFA wasabye imbabazi ubushize avuga ko abantu bamwumvishe nabi, kuri iyi nshuro arongera asabe imbabazi cyangwa cyari cyo gihe ngo ashimangire ibyo yavuze ko nta Rwanda rwagiye muri CAN 2004.

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *