Impunzi 23 z’Abanye-Kongo mu Nkambi ya Kiziba zishinjwa gutera amabuye n’ibyuma abapolisi zirafunzwe

Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi impunzi 23 zo mu Nkambi ya Kiziba icumbikiye Abanye-Kongo. Izi mpunzi zashyikirijwe ubugenzacyaha zishinjwa gutera amabuye n’ibyuma abapolisi bari ku irondo.

Image result for impunzi mu nkambi ya kiziba

Ni nyuma y’uko impunzi zirwanyije police ishinzwe umutekano bamwe ndetse mu ba police bakahakomerekera 

Polisi y’Igihugu yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ikomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, hagamijwe kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu mpunzi.

Ibi bibayeho nyuma y’umunsi umwe gusa Minisiteri y’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, ihagaritse komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba, ishinjwa kuba inyuma y’imyigaragambyo yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Kuwa mbere kandi Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko impunzi z’Abanye-Kongo 21 zishinjwa guteza imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba, zifungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Mu itangazwa ry’uyu mwanzuro, urukiko rwavuze ko bakomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye kugira ngo bukomeze iperereza ku byaha bakurikiranweho byo gukora imyigaragambyo nta burenganzira.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *