Impungenge n’amatsiko ku munyarwenya Volodymyr Zelenskiy watorewe kuyobora Ukraine

Bwana Volodymyr Zelenskiy w’imyaka 41 y’amavuko uzwi mu mwuga wa comedy  yari ahanganye na Petro Poroshenko wari usanzwe uyobora iki gihugu.Bitunguranye amajwi yavuye mu matora yagaragaje ko Zelenskiy yagize arenga 70%. 

Bwana Zelensky wamamaye mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo “Servant of the people” yatorewe manda y’imyaka itanu, yari yatanze kandidatire ye mu matora kuya 31 Ukuboza 2018 benshi babifata nk’urwenya.

Yiyamamaza yashyigikiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse aho yagiye anyura henshi ashakisha amajwi yabaga aherekejwe n’umubare munini bamuzi mu mwuga wo gusetsa. AFP yavuze ko Petro Poroshenko wari uyoboye iki gihugu kuva mu 2014, yemeye ko yatsinzwe ashima umusimbura we. 

Uyu Volodymyr ntamashuri ahanitse yize ya Politic uretse kuba yarigeze akina Comedy yigana Perezida ucyuye igihe  mu mukino cyise “Servant of the People”.Iyi nkuru yatunguye benshi bibaza uburyo azayobora iki gihugu.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *