Impinduka : Nta bigo bizongera guhitamo, REB ubwayo niyo izaha abanyeshuri batsinze imyanya.

Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yavuze ko gushyira abanyeshuri mu mwanya bizakorwa na REB abayobozi b’ibigo batazasubira kwihitiramo nk’uko byajyaga igenda.

Image result for Dr Munyakazi Isaac

Dr Munyakazi Isaac, ati “Abanyeshuri barahabwa imyanya mu bigo by’amashuri mu gihe kitarambiranye, bizakorwa na REB, nta bwo bizakorwa uko byari bisanzwe ngo abayobozi b’amashuri baze kwihitiramo abanyeshuri batsinze neza.”

Dr Munyakazi yavuze ko abana batsinze neza n’abatsinze mu buryo bworoheje ngo bose bazabasaranganya imyanya ihari hatitawe ku bafite amanota menshi cyangwa make kugira ngo abana bose mu byiciro byose bazige hamwe, abafite intege nke bigane n’abahanga kugira ngo nabo bazamuke.

Ati “Nta bwo abayobozi b’amashuri bazongera kwitoranyiriza abanyeshuri batsinze neza ngo abe ari bo bahabwa, ubu abanyeshuri bose bazasaranganywa imyanya mu bigo byose bya Leta n’ibifatanya nayo ku bw’amasezerano, ibyo bizakorwa na REB, mu minsi mike cyane tuzaba tumaze gushyira ahagaragara buri mwana n’ishuri azajya kwigamo.”

Abajijwe mu manota azafatirwaho mu guha abana imyanya mu mashuri y’ikitegererezo no kohereza abandi mu mashuri ari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12, Munyakazi yavuze ko amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 n’ayo y’ikitegererezo yose ngo ari aya Leta kandi ngo nta cyo atandukaniyeho cyane uretse ko amwe abana biga bacumbikirwa andi bakiga bataha, ariko ngo ubumenyi buyatangirwamo ni bumwe.

Yaboneyeho akanya ko gusaba abanyeshuri kwitegura kwakira imyanya bazahabwa na REB kuko bizaba byakoranywe ubushishozi buri wese yahawe aho agomba kwiga anasaba ababyeyi gukomeza gutegura abana gutangira amashuri, bagurirwa ibikoresho bikenewe, banategurirwa kugenda bahawe inama zuje impanuro.

BIKORIMANA Alphonse -Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *