Impinduka muri Expo 2020 izaba hakoreshwa ikoranabuhanga, n’inganda zicuruza inzoga ntizemewe

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka 2020 rizaba ariko hakaba harimo impinduka ikomeye cyane kubera ibihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 rikazaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwinjira no kwishyura ibicuruza ni mugihe n’inganda zicuruza ibisembuye zizwi nka Bralirwa na Skol zitemewe.

Mu kiganiro n’Itangazamukuru cyabaye muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, Aho imurikagurisha mpuzamahanga rizabera i Gikondo, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF rwatangaje ko rizajya ritangira guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa mbiri z’umugoroba izi mpinduka zikaba zibaye kubera Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu bijyanye no kwinjira ndetse no kwishyura bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri bose ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Ruzibiza Steven aho yatangaje ko ibi biri mu burya bwo kwirinda guherekanya amafaranga mu ntoki bizwi nka (Cashless), Umuguzi akaba azajya agura ibicuruzwa hanyuma akishyura akoresheje ikoranabuhanga.

Sosiyete ebyiri z’itumanaho arizo MTN Rwanda na Airtel Rwanda nizo zikorerwaho ubwo buryo bw’ikoranabuhanga aho abakorera ibyo bigo batangaje ko bishimiye kongera kuba mu bafatanyabikorwa ba Expo 2020 ibaye ku nshuro ya 23 basaba abantu kwitabira iri murikagurisha ariko bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Abategura imurikagurisha batangaje ko ibyerekeye inganda zikora ibisembuye zitemewe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19

Ati: “Turabizi akenshi umuntu wanyoye inzoga biragoye ko ashobora kwirinda COVID-19 ibi rero bikaba ariyo mpamvu twahisemo kutazemerera ziriya nganda nini zikora ibisembuye arizo Skol na Bralirwa”. Ruzibiza Steven

Mu rwego rw’umutekano Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwitwararika muri ibi bihe batwara neza imodoka zabo ikaba inizeza ubufatanye bukomeye muri iri murikagurisha rizatangira kuva tariki ya 11 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko abanyarwanda badakwiriye kwirara bakumva ko uko babona hafungurwa ibikorwa byinshi bakibwira ko icyorezo cyarangiye.

 

Ati: “Ibyo sibyo rwose, dukwiriye kwitabira imurikagurisha ariko twirinda, dukurikiza ingamba zose mu gukumira icyorezo cya COVID-19, gusa urimo gufata amafunguro we birashoboka ko yafata icyo kunywa, ibi bikaba byaranatumye dushyira sitasiyo yacu hano mu imurikagurisha mu rwego rwo kuzahana abatazakurikiza ayo mabwiriza”.

Mu bindi yatangaje umuvugizi yasabye ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 12 kutabazana mu imurikagurisha mpuzamahanga.

Mu bantu 400 bari bateganyijwe kumurika ibikorwa byabo urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko abagera kuri 373 aribo bamaze kwemezwa bidasubirwaho kuko abagera kuri 301 ari abanyarwanda, 72 ari abanyamahanga aho ibihugu 12 aribyo mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yo yatangaje ko yafashije inganda nto n’iziciriritse by’umwihariko ibigo 40 bikaba byarabonewe aho bizamurikira ibikorwa byabo (Stands). Aho ibyinshi bizaba byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda.

 

NGIRINSHURI CHRISTIAN




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *