Impfu zitunguranye,kuyobora igihe gito-Amwe mu mateka yaranze abaperezida ba Amerika kuva yabona ubwigenge

Amerika ni igihugu cyateye imbere mu bya demokarasi, cyaranzwe no kugira manda nke, ugereranyije n’ibihugu cyane ibyo muri Afurika aho usanga umuntu ayoboye imyaka irenga 40 naho muri iki gihugu nta kugundira ubutegetsi bihaba kuko iyo manda y’umwe irangiye ava ku butegetsi hakajyaho undi mu mahoro.

Wari uziko abaperezida batatu bayoboye mu minsi itanu yonyine, ibi ntibimenyerewe cyane ku isi, ariko byarabaye, twifashishije amakuru dukesha Brand Ambition by Steve Tally, Wikipedia na Whitehouse, dore amwe mu mateka atangaje yaranze perezidanse ya USA.

Nk’umukandida wo mwishyaka rya Socialist Party of Amerika, Norman Thomas yabaye perezida wa USA incuro zirenga 6 ,1928,1932,1936,1940,1944, ndetse na 1948 atarigeze atorwa.

Naho abagera kuri 43 bimitswe ku butegetsi ku mu garagaro guhera kuri George Washington wimitswe ku mugaragaro nka perezida wa Leta zunze ubumwe Za Amerika mu mwaka wa 1789.

Hamaze kuyobora abaperezida 44 kuko Grover Cleveland yayoboye manda ebyiri atikurikiranya nk’uko bisazwe umwe avaho undi akamusimbura nta kugaruka ku butegetsi.Grover rero akaba we yarabikoze akayobora ku nshuro ya 22 na 24 hagati ya 1885-1889 ndtese na 1893-1897.

Barack Hussein Obama rero akaba ari uwa 43 tugendeye kugusimburana ubutegetsi umwe avaho undi amusimbura. Ariko akaba afatwa nka perezida uyoboye ku nshuro ya 44.

USA imaze kuyoborwa inshuro 58

Abaperezida bagera kuri 20 bayoboye manda ebyiri ( Imyaka 8) naho abagera kuri 29 bayobora manda 1.

D.Roosevelt we yayoboye manda 3 ndtse aza gupfa yegereje manda ya 4, ubwo rero twavuga ko inshuro 57, tukanavugako Obama ari ku nshuro ya 58. Ibi bigaragaza ko manda zo muri USA ari nto cyane. Ngo impamvu ni uko 11 bonyine muri 20 twavuze haruguru aribo bayoboye manda zabo ebyiri. Byongeye kandi bamwe mu baperezida bagiye bajya ku butegetsi badatowe.

USA ntiyaranzwe no gutegekwa na manda nyinshi

Urugero: Abaperezida 4 ntibigeze batorwa (Theodore Roosevelt, Calvin Coolidge, Harry S Truman ndetse na Lyndon B Johnson bagiye ku buyobozi basimbuye bagenzi babo bapfuye ku buryo butunguranye.

Abaperezida 5 (William H Harrison, Zachary Taylor,James A.Garfield. Warren G. Harding ndeste na John F.Kennedy bapfuye kuri manda ya mbere.

Abaperezida 5 (John tyler,Millard Fillmore, Andrew Johnson, Chester A. Arthur ndetse na Gerald Ford bari abavisi perezida maze baba ba Perezida badatoye basimbuye bagenzi babo bapfuye bitunguranye ndetse nyuma ntibaza no gutsinda amatora, ntibigeze rero bayobora nibura manda imwe.

Abaperezida 2 (Abraham Lincoln na William Mckinly batorewe manda ya kabiri ariko baza kwicwa barashwe amasasu.

Umuperezida umwe (Richary M. Nixon) yeguye ku butegetsi ku mezi 19 gusa ya manda ye ya kabiri

Abaperezida 4 bapfiriye mu biro byabo ku mpamvu z’ubuzima (William Henry Harrison, Zachary Taylor, Warren G.Harding na Franklin D.Rooservelt) naho 
Abandi bane Bicwa barashwe bitunguranye n’abagizi banabi (Abraham Lincoln,James A.Garfield, William Mckinley, na John F.Kennedy. Lincoln na Mckinley bishwe kuri manda yabo ya kabiri.

Abaperezida ba 3 mu byumweru 5

Biratangaje cyane! Mu mwaka wa 1841 leta zunze ubumwe z’Amerika zagize abagera ku baperezida batatu mu gihe cy’ibyumweru bitanu gusa.

Ngo igihe Manda ya Martin Van Buren yageraga ku musozo ku itariki 3. Mach 1841 yatsitswe amatora na William Henery Harson,ariko William yaje gupfa ku itariki 4 Ap 1841 nyuma yo kuyobora iminsi 32 gusa, maze uwari Visi perezida we John Tyler aba Perezida.

Amajwi yabazwe n’atarabazwe

Ayabazwe: Ngo abaperezida 9 muri 29 bayoboye manda ya kabiri ariko batatowe mbese nta kubara amajwi byabayeho. John Adam yatowe mu mwaka wa 1796 ariko 1800 kuri manda ya 2 yatsinzwe na Thomas Jefferson

Jhn Quincy Adams yatowe mu mwaka wa 1824 ariko 1828 kuri manda ya2 yatsinzwe na Andrew Jackson.

Martin van Buren yatsinze mu mwaka wa 1836 ariko 1840 kuro manda ya 2 yatsinzwe na William Hnery Harson ndetse no 1848 yatsinzw na Zackary Taylor.
Benjamin Harrison yatsinze mu mwaka wa 1888 ariko kuri manda ya2 yatsinzw na Grover Cleveland.

Theodore Rooservelt yatsinze mu mwaka wa 1904 ariko atsindwa 1912 na William Howard Taft. William Howard Taft yatsinze mu mwaka wa 1908 ariko aza gutsindwa na Woodrow Wilson.

Herbert Hoover yatsinze mu mwaka wa 1928 Arko aza gutsindwa 1932 na Franklin D.Roposevelt.

Jimmy Carter yatsinze mu mwaka wa 1976 ariko aza gutsindwa 1980 na Ronald Reagan .
George H.W. Bush yatsinze mu mwaka wa 1988 ariko aza gutsindwa 1992 na Bill Clinton.

Amatora yabaye ariko ntibabare amajwi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ntatorwa n’amajwi y’abaturage ahubwo atorwa atorwa n’abayobozi ba za Leta zigize USA. Ni muri urwo rwego John Quincy Adams (1824), Rutherford Hayes (1876), Benjamin Harrison (1888) na Georg W. Bush (2000) ntibigeze buzuza amajwi yo kuba abaperezida ariko babaye abaperezida.

John Quincy Adams yatsindiwe ku majwi 44,804.
RutherfordB.Haye yatsindiwe ku majwi 264,292.
Benjamin Harrison yatsindiwe ku majwi 95,713.
George H.W Bush atsindirwa ku majwi 543, 816

Aba Visi perezida 40 muri 45 babaye abaperezida ba Leta Zunze ubumwe Za Amerika.

Abavisi Perezida 5 batorewe kuba abaperezida (John Adams,Thomas Jefferson, Martin Van Buren,Richard Nixon na George H.W Bush.

Abavisi perezida 4 bagiye kubuperezida nyuma y’urupfu rutunguranye rw’abaperezida (John Tyler,Millard Fiiimore,Calvin Coolidge na Harry Truman)

Abavisi perezida 4 bagiye kubuperezida nyuma y’uko abaperezida barashwe (Andrew Johnson, Chester Authur,Theodore Roosevelt,na Lyndon Johnson)

Vpisi perezida 1 Gerald Ford yabaye perezida nyuma yo kwegura kwa perezida Richard Nixon.

Perezida Franklin D.Roosevelt wayoboye igihe kinini imyaka igera kuri 12 yagize abavisi perezida bagera kuri batatu muri manda ze 4 ( John Nance Garner, Henery Wallace, na Harry Truman.

Abaperezida bahagarariwe by’agateganyo

Nk’uko tubikeha Wikipedia Ngo mu mateka y’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ni Inshuro eshatu zonyine habaye ho abaperezida bagahagaririwa n’abandi bantu ku buperezida by’igihe gito.

Ku itariki 13 z’ukwa karindi 1985 kuva saa 11h 28 kugeza 19h:22 George H.W Bush yasigariraga ku buperezida Ronald Reagan ubwo yari yagiye kwibagisha kwa Muganga.

Ku itariki ya 29 z’ukwa gatandatu 2002 kuva saa 09h 09 kugeza 09h 24 Dick cheney yahagarariye George W.Bush nawe yagiye mu bizamini byo kwa Muganga.
Ku itariki 21 z’ukwa karindwi 2007 saa 07h:16 kugeza 09h:21 nanone Dick cheney yahagaririye Georg W. Bush yasubiye kwa Muganga.

Ariko igihe perezida yahagarariwe ku bushake uwamuhagarariye ntabarwa nka perezida.

Abaperezida ba 2 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibo bahamishwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Peresida Andrew Johnson mu mwaka wa 1868 na William J.Clinton mu mwaka wa 1998.

Richard Nixon- niwe niwe wabaye visi perezida inshuro ebyiri ndetse aza no gutorerwa kuba perezida manda ebyiri maze aza no kwegura ku itariki 9 z’ukwa cyenda 1974 mbere yo gushinjwa ibyaha.

Amashyaka

Muri leta Zunze Ubumwe za Amerika habarirwa amashyaka menshi ariko 3 niyo azwi cyane Democratic Party, Republican Party na Libertarian party.

Democratic Party ryashinzwe mu mwaka wa1791 rimaze kugira abaperezida 22 naho
Republican Party ryashinzwe mu mwaka wa1854 rimaze kugira abaperezida 18.
Mbere y’Umwaka wa 1850 amatora yabaga mu rwego rwo kunoma ( Nomination)

Perezida wakunzwe n’abantu benshi

Mu mateka ya USA, abaperezida batowe ku majwi menshi, harimo Ronald Reagan 1984 watowe ku majwi 54,455,075. Icyo gihe yatowe leta 49. Naho umwe rukumbi George Washington niwe watowe 100% mu matora ya mbere 1789 ndetse no 1792.
Ranald Reagan niwe wabaye perezida wa USA asheshe akanguhe ku myaka ye 69 nibwo yatangiye kuyobora mu mwaka w1981 naho John F. Kenedy yabaye perezida w’Umwana ubwo yatangiraga kuyobora mu mwaka wa 1961.

Abatwaye ibihembo bya Nobel Peace Prize

Abaperezida batatu nibo bonyine bahawe icyo gihembo mu mateka ya USA.
Uwa mbere ni Theodore Roosevelt 1906, Woodrow Wilson 1919 na Barack Obama 2009.

Abaperezida bakize kurusha abandi

Mu gihe cy’imyaka irenga icumi ishize abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe Za Amerika bari abamiliyoneri. Ariko mbere yo mu mwaka wa 1850 abenshi bari bafite ubuzima bwiza tutabibariye mu mafaranga, abo ni nka George Washington, JohnF. Kennedy, Thomas Jefferson and Theodore Roosevelt.

Igihe Barack Obama atorewe kuba perezida 2008 yahise agira $1.8 millioni, naho 2012 yaje kwiyongera agera kuri Milioyoni 7 z’amadorale y’Amanyamerika.

Umushahara wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika

Amafaranga perezida ahebwa buri mwaka ni milliyoni 400,000 z’amadorale.

Abagore

Hari umubare mwinshi w’abagore bashatse kuyobora ariko kugeza ubu nta mugore n’Umwe urayobora iki Gihugu.

Umuperezida wa mbere

Mu guhuza izi leta zigize iki gihugu mu mwaka wa 1781na 1788 nta perezida wabagaho, ariko nyuma y’umwaka 1781-2 John Hanson yatorewe kuyobora leta zunze Ubumwe Za Amerika ni inama rusange.

Hanson yakurikiwe na Elias Boundinot 1783, Thomas Mifflin 1784, Richard Henry Lee 1785, Nathan Gorman 1786, Arthur St.Clair 1787 ndetse na Cyrus Griffin 1788.
George Washington niwe mu Perezida wa mbere yatowe bigendeye ku itegeko nshinga ryo kuwa 21 z’ukwa gatandatu 1788.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *