Impanuka itazibagirana 2019 yabereye mu nyanja ya Mediterane abasaga 150 barapfa

Ubwato bwari butwaye impunzi ndetse n’abimukira bwamanutse mu mazi y’Inyanja ya Mediterane buburirwa irengero. Ikigo gishinzwe ubutabazi bw’ibanze cyatangaje ko ubu bwato bwari ku nkengero z’igihugu cya Libya.

Ayoub Qasin, umuvugizi w’abarinzi bakorera ku nkengero za Libya, yabwiye ikinyamakuru cya Associated Press ko amato abiri yari atwaye abantu babarirwa muri 300 bwariburi ku birometero 120 uturutse i Tripoli mu murwa mukuru wa Libya, nyuma haje kuza inkuru ivuga ko abagera ku 134 barokotse impanuka.

Gusa umuryango mpuzamahanga wita kub’iyimuka ry’abantu n’ibyabo (IOM), ubinyujije ku rubuga rwawo rwa twitter watangaje ko abantu bagera ku 150 baburiwe irengeronaho abagera ku 145 bakaba barokotse iyi mpanuka bakaba bamaze kugezwa muri Libya.

Charlie Yaxley, umuvugizi w’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR), yavuze ko abarokotse barokowe n’abarobyi bo mu Nyanja bakaba bamaze kugezwa iwabo muri Libya bajyanywe n’ingabo zo ku mazi. Ati”Turatekereza ko abimukira 150 babuze kdi bazimiriye mu Nyanja” ababuriwe irengero ni abagore n’abana”

Umuvugizi w’umuryango w’Abibumbye, Filippo Grandi yagize ati”Impanuka itazibagirana muri uyu mwaka ibereye mu nyanja ya Mediterane”

Fillippo yahise asaba umuryango w’ibihugu by’Uburayi, kongera gushyiraho uburyo bw’ubutabazi buhoraho mu Nyanja ya Mediterane, ndetse abwira Abanyalibya ko bagomba guhagarika burundu imigambi yo kwimuka. Ati”Hakenewe inzira itekanye mu majyaruguru ya Afrika, ibi kandi bigakorwa mbere yuklo abantu benshi bashirira mu Nyanja.

Impanuka itazibagirana 2019 yabereye mu nyanja ya Mediterane abasaga 150 barapfa

“Ubu ntakindi nkeneye uretse gusubira mu gihugu cyanjye cy Sudan, akaba ari ho mpfira” aya ni amagambo akomeye yavuzwe na Sabah Youssef, uwarokotse ariko akaba yaburiye abana be barindwi mu mpanuka.

Uwitwa Qasim yatangarije AFP ko abarokotse, abenshi bakomoka muri Ethiopia, abandi baba ari abo muri Palestine ndetse nabandi bo muri Sudan.

Twabibutsa ko Libya ari nzira yonyine ihari ku bimukira ndetse n’impunzi zihunga intambara n’ubukene bikunzwe kurangwa muri Afrika kandi iyi nzira ikaba ibemerera guhita bagera i Burayi banyuze Mediterane,bitabagoye. Ikibabaje nuko abakorera ingendo muri iyi nzira bose nta bwirinzi baba bafite. Hafi impfu zirenga 700 zimaze kubarwa mu nynja ya Mediterane muri uyu mwaka wonyine.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *