Impano 10 zidahenze watunguza umukunzi akakwiyumvamo bidasanzwe.

Mu rukundo habaho gutungura uwo ukunda ukamuha impano zituma urukundo rwanyu rukomeza kubaryohera mwembi. Muri make urukundo rutarimo impano ruba rufite byinshi rubura; twabigereranya nko guteka isosi ntushyiremo ibirungo biyiryoshya.

Mu rukundo“Surprise”ni igikorwa kitari cyitezwe/gitunguranye ukorera umukunzi ugamije kumushimisha.Gusa nanone ubu buryo bw’impano burarutanwa; hari iyo utunguza umukunzi ntimukoreho cyane n’iyo wamutunguza ntibimuve mu mutwe. Mu gutanga impano by’umwihariko itunguranye (surprise), bisaba kubanza kumenya icyo umukunzi wawe akunda, ukabona kugikora.

Image result for perfect surprise for boyfriend

Tuvuge nk’urugero muri kuganira ukamenya ko akunda Shokola (chocolate), icyo gihe ushaka ukuntu uyigura ukamutungura uyimuhereza.

Izi ni ingero z’impano zitunguranye (surprises) 10 ushobora gukorera umukunzi wawe, bigatuma arushaho kukwiyumvamo bidasanzwe.

Mu rukundo habaho gutungura uwo ukunda ukamuha impano zituma urukundo rwanyu rukomeza kubaryohera mwembi. Muri make urukundo rutarimo impano ruba rufite byinshi rubura; twabigereranya nko guteka isosi ntushyiremo ibirungo biyiryoshya.

Gusa nanone impano zirarutanwa; hari iyo wamuha ntimukoreho cyane n’iyo wamuha ntibimuve mu mutwe. Mu gutanga impano by’umwihariko itunguranye (surprise), bisaba kubanza kumenya icyo umukunzi wawe akunda, ukakimutunguza.

Tuvuge nk’urugero muri kuganira ukamenya ko akunda Shokola (chocolate), icyo gihe ushaka ukuntu uyigura ukamutungura uyimuhereza.

Izi ni ingero z’impano zitunguranye (surprises) 10 ushobora guha umukunzi wawe, bigatuma arushaho kukwiyumvamo.

  1. Kumuhitiramo umwambaro ajyana ku kazi cyangwa wo gusohokana

Akenshi usanga umuntu ahitamo umwenda yambara agamije kugiraa ngo abandi baze kubona ko yambaye neza, aberewe n’ibindi. Iyo uwo ukunda umuhitiyemo umwambaro biramunezeza kuko aba agukunda kandi yizera ko nta kintu kizi wamuhitiramo.Icyo gihe agenda atuje yumva ko icyo wamuhitiyemo gikwiriye.

  1. Kumuzanira inshuti ya kera akumbuye bitunguranye

Bibaho ko umukunzi wawe yagira inshuti ze za kera ahora yifuza kongera guhura nazo. Mu gihe umenye ko azikumbuye, ushaka ukuntu wazitumira mu ibanga rikomeye ku buryo ajya kubona akabona zirahageze.Uku gutungurana kumukora ku kutima cyane akumva ko hari umukunzi uhora ashishikajwe n’uko yishima.

  1. Kumwandikira utugambo tw’urukundo ukadukwiza mu nzu yose ukigendera

Abantu bakundana banezezwa n’ibintu bito bito.Aha ushobora kugera mu rugo kare niba mubana cyangwa ukagera iwe bitunguranye adahari niba mutarabana, ugashaka ukuntu ugera mu nzu ukandika utwandiko (notes) duto twinshi twanditseho amagambo y’urukunda.Wamara kudukwiza hose ukigendera.

Iyo aje, aza yinjira nk’ibisanzwe agatungurwa no kubona ayo magambo wanditse.Mu by’ukuri icyo kintu ntigishobora kumuva mu mutwe kandi arushaho kugukunda ku bwo kumwitaho.

  1. Kumuzanira ifunguro akunda mu buriri

Hari ukuntu uba uzi neza ibiryo umukunzi wawe akunda kurusha ibindi. Icyo gihe ushobora nko kumva avuze ko akumbuye kurya ibiryo runaka.Ubita mu gutwi, nawe ugashaka ukuntu ubikora atabizi, ukamutungura mu gitondo mukiri mu buriri ukabimuzanira.

  1. Kumucira inzara no kuzisiga

Umuntu wese iteka aba ashaka kugaragara neza no kumva yishimiye uko agaragarira abandi. Ushobora gutungura umukunzi wawe, ukamucira inzara ndetse ukazisiga imiti yabugenewe. Kuko ntawanga gusa eza, biramunezeza cyane, ikindi kandi kuko aba ari ikintu kidasanzwe bimukora ku mutima.

  1. Kumusohokana mugasangira mwenyine

Gutungura umukunzi wawe ukamubwira uti ‘tugende’ akabona muragiye mugeze ahantu muricaye, ugatumiza ibyo wateguye akunda mukabisangira muganira, bimukora ku mutima bidasanzwe.Ndetse ntakabuza ahita agufungurira umutima akavuga uko yiyumva.

  1. Kumuha ikintu yakundaga kera ari umwana

Iyo abantu bakundana baganira byose. Mushobora kuganira akakubwira ibintu yakora cyangwa yakundaga kera akiri umwana. Mu kumutungura ushobora kumuha impano y’ikintu kimwe yakunda akiri umwana, bimusubiza muri ibyo bihe akibuka uko yabaga abyishimiye.

  1. Kumuzanira Filime ahora avuga ko ashaka kureba

Mu gihe umukunzi wawe akunda kureba filime, umenya neza ubwoko bw’izo akunda.Ushobora no kumva avuga filime yasohotse ahora yifuza kureba, ukamutungura uyimuzanira mukayirebana n’iyo wowe waba utabikunda cyane.

  1. Gukorana nawe siporo akunda kurusha izindi

Mu buzima abakundana bashobora kugira siporo runaka bakora.Iyo umenye iyo uwawe akunda, ushobora kumutungura ukamubwira ko ushaka ko mujyana gukora ya siporo akunda.Ibi biramushimisha cyane ku buryo yumva mwajyana buri munsi.

10. Kumubwira ko umukunda mu ruhame

Iyo ubwiye umukunzi wawe ko umukunda mu ruhame, bimwongerera icyizere ndetse akabona ko wishimira kumwerekana mu bandi; yaba abavandimwe, inshuti, umuryango n’abandi. Bituma amenya neza ko umukunda nawe akagukunda birushijeho.

Ibi byose byubaka imishyikirano n’urukundo rwanyu, kandi mu by’ukuri ni ibintu bidasaba ubushobozi buhabaye .

Surprise ntisaba ibihenze, kandi inezeza uyikorewe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *