Impamvu Mutara III Rudahigwa ariwe muntu wo mu gihe cy’abami wenyine uri mu ntwari z’igihugu abandi bakirengagizwa

Mu mateka y’u Rwanda havugwamo abanyabigwi n’ibikorwa byiza bakoze ndetse bikigishwa no mu mashuri.Uko iminsi yicuma niko intwari z’u Rwanda zimenyekana zigashyirwa mu byiciro ku bw’ibikorwa baba barakoze bifitiye igihugu umumaro ariko hakibazwa impamvu abami n’abandi banyabigwi bavugwa babayeho mbere y’ubukoroni badashyirwa ku rutonde.

Related image

Mutara III Rudahigwa niwe wibukwa gusa mu mu gihe cy’abami

Nubwo ibigwi byabo byavuzwe imyaka amagana kugeza n’uyu munsi, ntabwo bagaragara ku rutonde rw’intwari z’igihugu cyangwa ngo bashimirwe ku mugaragaro ku bikorwa bagiye bakora ku nyungu za benshi umuntu yakwibaza icyo abo bahowe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’imidali by’ishimwe, Nkusi Déo, avuga ko ubutwari bw’abo banyarwanda babuzirikana kandi bakanishishikariza abandi kubwigana, icyakora ngo biragoye neza kwemeza niba ibyo babavugwaho byose ari ukuri.

Asobanura ko ubusanzwe umuntu ugirwa intwari cyangwa agahabwa umudari, hagomba kuba hari ubuhamya bw’abamuzi neza bemeza ibikorwa by’ubutwari yakoze.

Benshi muri ibyo bihangange bya mbere y’ubukoloni nta muhamya wizewe w’ibyo bakoze wabona kuri iki gihe, nta n’inyandiko z’icyo gihe z’ibyo bakoze ziriho kuko nta wari uzi kwandika, uburyo bwari buhari gusa ni ukubibika mu mutwe, bigahererekanywa mu mvugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’imidali by’ishimwe, Nkusi Déo,

Nkusi yavuze ko kubera ko nta buryo bworoshye bwo gukora ubushakashatsi kuri abo bantu, biragoye kubashyira mu ntwari z’igihugu.

Yagize ati “Ubushakashatsi burakorwa ariko biriya bintu bya kera ibyinshi byabaga bishingiye ku bitekerezo by’abantu, hashobora kubamo amakabyankuru n’ibindi. Uzasanga akenshi bavuga ku byiza byabo gusa ku buryo bitoroshye kubakoraho ubushakashatsi ngo umenye ubutwari bwabo.”

Icyakora Nkusi yavuze ko mu nyigisho z’ubutwari batanga, batabura gukomoza ku byiza bivugwa kuri abo bantu ku buryo abakiri bato n’abariho iki gihe babigiraho.

Mutara III Rudahigwa ni we muntu wo mu gihe cy’abami uri mu ntwari z’igihugu kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu guharanira ubumwe n’ubwigenge by’abanyarwanda.

Ariko impamvu we ibikorwa bye bidashidikanywaho, yabayeho mu gihe uburyo bwo kwandika no kubika amateka bwari bwarageze mu Rwanda kandi hari na bamwe mu babayeho ku ngoma ye bakiriho, bemeza badashidikanya ubutwari bwe uretse ko hari n’ibikorwa yasize byivugira.

Intwari bivugwa ko zirengagijwe,urugero twafatiraho ni

U Rwanda tubona ubu bivugwa ko rwaguwe n’Umwami Kigeli IV Rwabugili ndetse ko rwarutaga urwo tubona uku mbere y’uko abazungu barugabanya uko babyumva.

Robwa Nyiramateke mwene Nsoro I Samukondo yemeye kwiyahurana n’umwana yari atwite kugira ngo u Rwanda rutazigarurirwa n’abanyamahanga.

Abo bantu n’abandi benshi bo mu gihe cya mbere y’umwaduko w’abazungu bavugwaho ubutwari ndetse na n’ubu hari abakibatangaho urugero bashishikariza abakiri bato kugera ikirenge mu cyabo.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi. Abandi banyarwanda cyangwa abanyamahanga bagaragaweho ibikorwa by’indashyikirwa bagirira ineza y’u Rwanda bahabwa impeta cyangwa imidari by’ishimwe.

Umunsi w’intwari uzizihizwa ku rwego rw’imidugudu ku wa Kane tariki ya mbere Gashyantare 2018, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza”.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *