Impamvu ebyiri zishobora gutuma Bralirwa ihagarika umushinga wa Primus Guma Guma Super Star

Birahwihwiswa ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riteza imbere abahanzi nyarwanda ryaba ritazongera kubaho, zimwe mu mpamvu abantu bagarukaho  ni ukuba Bralirwa itakihariye isoko ry’ibyo kunywa, bityo ngo amafaranga yinjiza ashobora kuba yaragabanutse, ndetse no kuba abahanzi bakunzwe benshi baramaze kuvana ikirenge muri iri rushanwa nyuma yo kuyitwara.

 

PGGSS ya 2018 yegukanywe na Bruce Melody byavuzwe ko ari ryo herezo ry’iri rushanwa birangira ribaye ndetse bigenda neza. Abanyamakuru,abahanzi n’abasanzwe bakurikirana iri rushanwa bemeje ko hari byinshi byahindutse ndetse bica amarenga yo gusezera kw’iri rushanwa.

Ibyo benshi bahurijeho ni ibitaramo byagabanyijwe n’igihe byamaze, i Rusizi ho ngo iri rushanwa ryahindutse amateka mu gihe bizwi ko ariho ryaheraga risusurutsa Abanyarwanda,Abarundi n’Abakongomani.

Mutarama 2019 nanone amakuru ari gucicikana ni uko iri rushanwa ryahagaze nubwo ubuyobozi ntacyo burabivugaho.

Celebzmagazine.com twifashishije abadukurikirana kuri Facebook,twagarutse ku mpamvu nyamukuru batanga zishobora gutuma iri rushanwa rihagarara. Zimwe mu mpamvu abantu bagarukaho  ni ukuba Bralirwa itakihariye isoko ry’ibyo kunywa, bityo ngo amafaranga yinjiza ashobora kuba yaragabanutse kandi urushanwa risaba ingengo y’imari ihagije ndetse no kuba abahanzi bakunzwe benshi baramaze kuvana ikirenge muri iri rushanwa nyuma yo kuyitwara bikaba bigoranye kongera kubona abareshya abakiriya bitabira ibitaramo bakagura inzoga. Hari n’abavuga ko irushanwa ritagikunzwe  ntadushya duhangwa ngo ryitabirwa n’abana bato batanywa inzoga bitwaza amazi n’imitobe.

SenderiUmunyadushya Senderi abuzwa kwitabira PGGSS kubw’imyaka

Uretse izi mpamvu,mu myaka ibiri ishize 2017-2018 havutse amabwiza mashya agenga irushanwa ataravuzwho rumwe.Urugero ni gufatira ku myaka 30 urihejuru  agakumirwa ndetse bishoboka ko byaciye intege bamwe mu bahanzi abandi bafata irushanwa nk’irishimisha abana gusa.

Ntitwakwirengagiza guhindura ahabera ibitarmo,ryatangiye risusurutsa igihugu cyose none henshi ibitaramo byarahagaze. Hari abavuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru muri iri rushanwa bwagerwaga ku biganza.Urugero ni umunyamakuru w’Imirasire.com yigeze afata amafoto y’abakorerwaga urugomo n’ubusinzi bukabije ategekwa kuyasiba hafi yo gukubitwa.

Image result for Primus Guma Guma Super StarImyaka kandi yakumiriye abahanzi bakunzwe barimo Rafiki  umwami w’injyana “Coga Style” na Makonikoshwa basanzwe bakunzwe 

Bamwe mu baryitabiriye bemeza ko ryabafashije mu rwego rw’amafaranga ndetse no kuba babasha gukomeza gukora byiza ngo bashimishe abafana babo, ariko nako impano zabo zizamuka.

JPEG - 163.2 kbButera Knowless niwe mugore wenyine waciye agahigo

Primus Guma Guma yatangiye mu 2011, ikaba akenshi yaratwawe  n’agabo uretse inshuro imwe yatwawe n’umugore ariwe Butera Knowless wayitwaye ku nshuro yayo ya gatanu mu mwaka 2015.

JPEG - 138.3 kb

Ku ikubitiro mu mwaka 2011 Tom Close niwe wabimburiye abandi.

Abatwaye Primus Guma Guma, ni Tom Close mu mwaka 2011, King James 2012, Riderman 2013, Jay Polly 2014 na Bruce Melodie 2018, ndetse n’amatsinda nka Urban Boyz 2016 na Dream Boys 2017.

JPEG - 193.7 kbBruce Melodie  ashobora kuba ariwe washyize iherezo ku irushanwa

Mu yandi marushanwa mu by’umuziki yahagaritse gukora twavuga nka Tusker Project Fame ryo muri Kenya, irushanwa ryamenyekanye cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, irushwa ryanatwawe n’umunyarwanda Alpha Rwirangira inshuro zigera kuri ebyiri.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *