Impamvu abantu bishushanyaho ku mibiri (Tatouage) n’ ingaruka bigira kubuzima bw’umuntu?

Ni kenshi usanga cyane  urubyiruko,ibyamamare ndetse n’abandi bantu benshi bashushanya ibintu bitandukanye k’uruhu rwabo,bamwe usanga hariho inzoka, imiserebanya,abandi uburabyo ndetse n’ibindi umuntu utabasha gusobanukirwa keretse nyirabyo gusa?Ese babikorera iki? byaba bifite ingaruka bigira k’ubuzima?
Inline image 1
Tatouge ntivugwaho rumwe n’abantu benshi
Nyuma yo kubona abantu bishushanyaho byaduteye abatsiko dutekereza ko n’abasomyi bacu bibaza ibi bibazo byatumye tubashakira impamvu abantu bishushanyaho ndetse n’inagruka bishobora kugira k’ubuzima bw’umuntu.
 
Uko abantu batandukanye Babona igikorwa Cya (Tatouage,Tatoos)
Kuri iy’isi dutuyeho tuhasanga abantu b’ubwoko bu biri bamwe bishushanyaho cyangwa abateganya kwishushanyaho ndetse n’abandi batabyemera badashobora no kubikora.
Usanga hakunze kuva urwango ndetse n’amakimbirane hagati y’ubu bwoko bw’abantu babiri,cyane abantu bakuze bakunze kuvuga ko abantu bishyiraho Tatuage ari abantu basa n’ibyihebe,batubaha cyangwa ngo bubahwe bamwe bita (Hooligans),cyane abantu bakiri bato akaba aribo bakunze kuzishyiraho.
Uku gushushanya k’uruhu rw’umuntu byatangiye kera cyane bitangirira mu bihugu nka nk’ubushinwa,ubutaliyani Roma,Indonesiya ndetse n’ubuhinde uwo mucyo ugenda ukura ukwira isi ndetse ugera no mu gihugu cyacu Cy’uRwanda.
Izi Tatouage zagiye zibera imbogamizi urubyiruko rwinshi nko kubura imirimo nkuko tubikesha The haffington Post abakoresha iyo babona umuntu ufite Tatouage k’umubiri aje gusaba akazi biba birangiye kuko ntako aba akibonye.
Abo bakoresha babafata ko ari abantu babi,bafite umubiri wanduye,abadashobora kwizerwa, bakabura gutyo akazi bitewe nizo Tatouage.
-Impamvu z’ituma abantu bishushanyaho bimwe bita Tatuage(Tatoos)
 
Ariko Urubyiruko ndetse n’abandi cyane ibyamamare bashyiraho izo Tatouge siko babibona kuko babona ko ari ikimenyetso kibatandukanya n’abandi bafata nk’irangamuntu ikintu kibatandukanya n’abandi k’uburyo agishyiraho kikaba umwihariko.
Kandi Tatouage ibafasha kugaragaza ibyiyumviro byabo,abandi nabo bashyiraho Tatouge kugirango babashe kw’ibuka abo mu miryango yabo bapfuye, ababyeyi n’inshuti, akaba aribwo buryo bakoresha kugirango batazabibagirwa.
-Ingaruka Tatouge zigira k’ubuzima bw’umuntu
 
Nubwo twabonye haruguru impamvu Tatouge zibaho ntitwakwirengagiza ko hari n’ingaruka mbi zitera cyane iyo uhoze uzihinduranya kenshi k’umubiri.
-Tatouage ni igikorwa gikorerwa k’uruhu,bikaba byatuma ubushobozi bwo kwirinda bugabanuka;
-Taougage kandi ishobora gutera kwangirika k’uruhu( Allergic);
-Tatougage ishobora gutuma umubiri w’injirwamo n’amavirusi k’uburyo bworoshye;
Ibi byose bikaba byatuma amaraso nayo yandura ugasanga uhuye n’uruhuri rw’indwara nyinshi.
Inline image 2
Tatouage zigira ingaruka k’ubuzima bw’umuntu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *