Imodoka ya Senderi yari yaraheze ku muhanda wa Kimisagara yagurishijwe rwihishwa

Mu gihe Senderi akunze kugaragara agenda n’amaguru ahandi agatega moto agahamiriza abakunzi be ko imodoka yakoze impanuka akabura ayo kuyikoresha,amakuru yizewe yemeza ko iyi modoka bivugwa ko yakoze impanuka yari yaragurishijwe mbere.

Amakuru dukesha Dj Boofet umwe mu nshuti za hafi y’umuhanzi Denderi International Hit,yahamirije Selebzmagazine.com ko yababajwe n’ibinyoma bya Senderi yanga kubyihanganira none yashyize ukuri ahagaragara.

Dj yemeje ko imodoka yahoze ari iya Senderi yagaragaye igihe kinini ku muhanda wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali yarahapfiriye yari yaramaze kugurwa n’umuntu wagizwe ibanga.Ati”Njye nababajwe n’amakuru yakunzwe gutangazwa ngo imodoka ya Senderi yaheze ku muhanda nyuma yo kugongwa,ntangazwa nanone n’uburyo abamubazaga yababeshyaga ko yabuze ayo kuyikoresha kandi ndi umwe mubari bazi ko yamaze kuyigurisha.”

Mu minsi ishize ni bwo hakwirakwijwe amafoto yuko imodoka ya Senderi Hit yaba yagize ikibazo ndetse nyuma yo gukora impanuka imodoka ikaba iparitse ku Kimisagara itabasha kuhava.

SenderiSenderiImodoka ya Senderi yarangiritse bikomeye

Mu kiganiro kigufi Senderi yatangaje ko yitabaje moto ngo asimbukire aho yari agiye, aha yabajijwe impamvu atari gukoresha imodoka agira ati”Urumva, imodoka nayihaye umuntu baramugonga ikora impanuka, kuri ubu ntarabona ubushobozi bwo kuyikoresha gusa nanjye ntamikoro mfite ngo mpite nyikoresha.”

Senderi uhamya ko ubukungu budahagaze neza kuri we yatangaje ko kuri ubu moto ziri kumufasha mu ngendo ze za buri munsi mu gihe atarabona ubushobozi ngo akoreshe imodoka cyangwa agure indi. Uyu muhanzi yatangaje ko hari ikibazo cy’amikoro muri rusange cyatumye atabona uko akoresha imodoka ye.

SenderiSenderiSenderi kuri ubu yatangiye kuyoboka moto

Senderi avuga ko muri iyi minsi afite ikibazo cy’amikoro ku buryo no gukora indirimbo muri iyi minsi ari ikibazo gikomeye kuri we. Twabibutsa ko uyu muhanzi ari umwe mu bafite indirimbo zakunzwe harimo n’iyo aheruka gukora yise ‘Nzabivuga’.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *