Imodoka ya Papa Francis igiye gutezwa cyamunara-Menya Impamvu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis nyuma yo guhabwa impano y’imodoka y’agatangaza ariko uyu mushumba yanze kuzagenda muri iyi modoka kuko ihenze cyane, ahitamo kuyiteza cyamunara mu rwego rwo kugira ngo  amafaranga izagurwa akazayafashisha abatishoboye.

Papa Francis  yemeye guteza cyamunara impano y’imodoka yahawe.

Ku wa Gatatu taliki 14 Ugushyingo 2017 nibwo abayobozi bakuru b’uruganda rwa Lamborgini ari narwo rwakoze iyi modoka, bayishyikirije Papa Francis i Vatican. Iyi modoka ihenze cyane Papa yayakiranye ibyishimo ndetse aca bugufi ayishyiraho umukono ku kizuru cyayo ndetse anayihesha umugisha.

Iyi modoka ifite agaciro kabarirwa hejuru y’ibihumbi 160 by’amapawundi arenga miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ibara ry’umweru n’umuhondo nk’amabara y’ibendera ry’i Vatican.

Ubuyobozi bwa Vatican bwahise butangaza ko Papa Francis atazagenda muri iyi modoka ko ahubwo yahisemo kuyiteza cyamunara, amafaranga izagurishwa akazafasha mu gusana inzu z’abatishoboye b’ i Neneve muri Iraq zasenywe n’umutwe wa Isis, ndetse akazanafasha abagore n’abakobwa bagiye bacuruzwa bakanasambanywa ku gahato.

Si ubwambere Papa Francis ateza cyamunara impano yahawe kubwo gufasha abatishoboye kuko no mu mwaka wa 2014 yahawe impano ya moto y’agatangaza yo mu bwoko bwa Harley Davidson n’ibijyanye nayo byose, ariko nayo yahise ayigurisha mu ntego yo gufasha abakene.



Zigama Theoneste-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *