Imodoka 16 harimo niy’umukinnyi Sugira Erneste zahiye zirakongoka

Imodoka 16 harimo niy’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda Sugira Erneste zose zahiriye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Karere ka Nyarugenge mu igaraje zirakongoka burundu.

Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ ryafashwe n’inkongi y’umuriro, rihiramo imodoka 16 zirimo n’iya rutahizamu w’Amavubi, Erneste Sugira.

Ku masaha y’igicamunsi tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Amakuru yatangajwe n’Abaturage bavuze ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Sugira Erneste yaje gushimangira aya makuru ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yaje ikora iyo bwabaga kugira ngo barbeel ko haricyo baramira basanga inzu yose n’ibintu byose byarimo, ari amafranga cyangwa za mudasobwa ndetse niz’indi mashine byakongotse burundu.

Igaraje ryahiriyemo imodoka 16 irimo niya Sugira Erneste umukinnyi w’Amavubi

Imodoka n’ibindi bintu byose byarimo byahiye birakongoka

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO ITABAZA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *