Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Kimenyi Yves na Miss Muyango

Umukinnyi akaba umuzamu w’ikipe ya Kiyovu Sports n’Amavubi yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo Miss Uwase Muyango bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byashimangiwe binyuze ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na story yayo ya Nyampinga Miss Muyango. Aho uyu mukobwa yashyizeho amashusho barikumwe iherekejwe n’indirimbo ikunzwe muri iki gihe yitwa Away y’abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza igaragaza ko bishimiranye mu rukundo.

Kuri ayo mashusho yanditse abwira umugabo we ati ‘‘Ntabwo buri gihe mpungabanya inshuti yanjye magara’’. Mukumusubiza Kimenyi nawe yanditse amubwira ko akwiriye kumufata akamugeza kure arenzaho umutima.

Bamwe mu babakurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga aba bombi bakoresha bakunda uburyo ibi byamamare bidasiba kugaraza urwo bakundana babinyujije kuri izo mbuga. Kimenyi aherutse kwambika impeta uyu mukunzi we imusaba kuzamubera umugore we w’ubuziraherezo. Ikizwi nuko n’aba bombi basigaye babana mu nzu imwe netse bikaba bivugwa ko aba bombi bashobora kuzibaruka umwana wabo wa Mbere.

Kimenyi na Muyango urukundo rwabo rukomeje gushimangirwa mu mitoma

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *