Iminsi irabarirwa kuntoki ngo urubyiruko n’abashoramari bahurire mu gitaramo Diplomatic Party kinyotesha benshi made in Rwanda

Ku italiki 30 Ukuboza hateguwe igitaramo Diplomatic Party kizahuza urubyiruko n’abashoramari muri Radisson Blu(Convention Hotel ) kikaba kigamije kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) bakazataramirwa n’ibyamamare Hope na Arthur.

Iki gitaramo cyateguwe n’urubyiruko rurimo abahoze ari abazunguzayi,abakora isuku mu bigo bitandukanye ndetse na bamwe mu basoje amashuri yisumbuye na kaminuza mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu gahunda za leta zirimo Made in Rwanda ndetse na Nk’uwikorera.

Image result for Migambi John

Migambi John watangije Bronze Events Ltd

Twaganiriye na Migambi John umuyobozi wa Bronze Ltd iri gutegura iki gitaramo maze adusobanurira ko ubusanzwe iki kigo cyashyizweho mu rwego rwo gufasha leta ubukangurambaga mu bijyanye na gahunda zayo zitandukanye ibicishije mu gutegura ibitaramo bitandukanye.

Migambi John watangije Bronze Events Ltd Migambi yagize ati “Mu by’ukuri nashinze iki kigo kugira ngo niture leta ineza yangiriye ikanyishyurira amashuri, nanjye nsanga ngomba kuyifasha nshakisha icyateza urubyiruko imbere. Kigizwe n’abahoze ari abazunguzayi ,abakora isuku mu bigo bitandukanye (cleaners),abarangije amashuri yisumbuye ndetse n’abarangije kaminuza.”

Yakomeje adusobanurira ibijyanye n’igitaramo bafite ku itariki ya 30 Ukuboza, 2017 aho yatubwiye ko kigamije gukangangurira abantu gahunda ebyiri za leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera. Yagize ati “Iki gitaramo kizaba kigamije gushishikariza abantu kwitabira gahunda 2 za leta zirimo Made In Rwanda na Nk’Uwikorera. Igitekerezo nakigize nyuma yo kubona ko abanyarwanda bagisuzugura ibikorerwa mu gihugu cyacu ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bakaba badatanga serivisi uko bikwiye.

Image result for Hope na Arthur

Hope na Arthur bagiye kwitabira igitaramo cyateguwe n’urubyiruko rurimo abahoze ari abazunguzayi

Niyo mpamvu navuze nti ‘reka mpaguruke ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu ariko mfashe n’abandi duhuze imbaraga.’” Ubu ni ubutumire buri guhabwa abazitabira iki gitaramo iki gitaramo kizaba ku itariki ya 30Ukuboza, 2017 kikazabera muri Radisson Blue Hotel guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, kikazitabirwa n’abayobozi batandukanye baba abo mu nzego za Leta,abambassadeurs, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abandi ndetse bakazasusurutswa n’umunyarwenya Arthur Nkusi ari nawe uzakiyobora(MC) ndetse n’umuhanzi Hope Irakoze.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubutumire aho kubifuza kwifatanya n’uru rubyiruko muri iki gikorwa bahamagara  kwinjira ari ibihumbi ijana (100,000) ndetse na (150.000) kubazasohokana.Byaba byiza ubahamagaye kuri 0785393584 cyangwa bakandikira Migambi John kuri Facebook kugira ngo uzasange bakubikiye umwanya w’icyubahiro.

Abazitabira bazanatombola amatike y’indege ashobora kujyana umuntu aho ashatse hose ku isi ikanamugarura ku buntu.uru rubyiruko rukaba rusaba abayobozi rwatumiye kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi ,ndetse nabakeneye kwitabira amarembo arafunguye . kujyirango bazabamurikire indi mishinga minini bafite igamije guteza imbere urubyiruko.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *