Imana yaduhaye igihugu ku neza inatwigisha ubwenge bwo kukibamo-Bishop Canisius Karagire

Nk’ umuntu ufata umwanya we munini agasengera abayobozi ndetse n’ igihugu muri rusange kugira ngo kirusheho gutekana, Bishop Canisius Karagire kuva muri Living One Temple yemeza ko Imana yahaye abanyarwanda igihugu ku neza ndetse inabigisha ubwenge bwo kukibamo neza.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Celebzmagazine, yashimangiye ku ngingo ikomeye ijyanye n’ ubushake bwiza bwagaragaye ubwo u Rwanda rwari rwarasenyutse kubera ubutegetsi bubi bituma habaho jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati « Iyo bitaza kuba Imana ntawari gutekereza ko inkiko gacaca zari gufasha ubutabera kwiyubaka nemera rero ko Uhoraho niwe waduhumekeye kugira ngo twifashishishe umuco wacu mu kugerageza kwikemurira ibibazo twari dufite  niyo mpamvu ntawanyemeza ko ibyo byaturutse muri za kaminuza mpuzamahanga».

Bishop Canisius Karagire

Agendeye ku  ijambo ry’ ukuri Bishop Canisius Karagire aragabisha ubwoko bw’ Imana

Mu gihe bigaragara ko hari abantu batandukanye bakagombye kugira uruhare mu gukomeza gutanga amashimwe ku Mana ku bw’ umurimo ukomeye yakoze mu kubohora igihugu cy’ u Rwanda mu mwaka w’ i 1994 ahubwo bagahindukira bakajya guterekera no kubandwa, Bishop Canisius Karagire yifashishije ijambo arasaba ko abantu bihana mu maguru mashya bakagarukira Uhoraho.

Agendeye ku ijambo ryanditse mu Gutegeka2 :8 -5- 17, Bishop Karagire yibukije abafite amatwi ko nta muntu(umuyobozi) ukwiriye kwishyira hejuru ngo yiyibagize aho Imana nyir’ ingabo yamukuye muri Egiputa …{mu butayu, mu bukene , mu gasuzuguro ko mu  mahanga, mu menyo ya rubamba, mu mbeho n’ amajoro yo Birunga…}.

Ati «Na none turasabwa kurinda imitima yacu no guca bugufi bityo tugahora twibuka isezerano ry’ Imana twirinda kwibwira ko imbaraga zacu n’ amaboko yacu ari byo byaduhesheje igihugu ndetse tukanibeshya ko ubutunzi bwose bukirimo dukwiriye kubyikubira».

Yakomeje avuga ko bibabaje kubona harimo abantu bagannye inzira yo gupfukamira ibigirwama bitwaza ko intsinzi bayihawe nicyo bita Imana y’ u Rwanda(Ryangombe &Nyabingi).

Kuri iyi ngingo, Bishop Karagire yibutse ibihe bikomeye by’ amasengesho yanyuzemo muri za 1980, 1990 ubwo bwe n’ abagenzi be basengaga ngi Uwiteka azabasubize mu gihugu ubwo abanyarwanda bari baratanye mu mihanda yose y’ Isi.

Aha agira ati « Ntabwo iyi nkuru nyitanganye amarangamutima yanjye bwite nizeye y’ uko ari umwuka w’ Imana nzima uri kuvuga yayindi ifuha idashaka abahanuzi b’ ibinyoma baharanira indamu mbi».

Ku musozo w’ iki kiganiro, Bishop Canisius Karagire aratanga impuruza igira iti «Mubwire abantu ibyururutsa imitima yabo kandi mu bashishikarize kwihana no kwitandukanya n’ ibigirwamana, abapfumu ndetse bange urunuka ibidashimisha Uhoraho waduteye iteka akadusubiza icyubahiro cyacu».

Mwihane  Imana irafungura ijuru nimutabikora  irarifunga

Bishop Canisius Karagire yitwaje ijambo ry’ Imana ryanditswe mu 2 Ingoma 7:13-14 asanga iyo abantu bagomeye Imana ibaka ibyo yabahaye byose.

Ntabwo mbavumye bene data ahubwo ndabavumura.

Ntabwo mbatera ubwoba ahubwo ndabatera ishyaka ryo kugarukira Imana.

Ibyo mbabwiye nibibukwa bizatuma duhora tuzirikana aho twavuye tumenya aho tugeze ndetse tumenye aho tugana bityo Uhoraho azarushaho gukingura imigisha ituruka mu ijuru.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *