“Imana impaye ubushobozi nabyara abana barenze icumi”,Assia umukinnyi wa Film kuboneza urubyaro ntarabyakira

Mu gihe buri muturarwanda arajwe ishinga no kubyara abo ashoboye kurera,umukinnyi wa Film nyarwanda Asia we ngo nagira ubushobozi azabyara abana barenga icumi.

Abahoza amaso ku nsakazamashusho bareba filime nyarwanda, bakunze kubona umukobwa wakinnye mu Intare y’ingore yitwa Rosine.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ubusanzwe yitwa Mutoni Assia, yavukiye Nyamagabe  mu ntara y’Amajyepfo. Umwaka ushize yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Yhamirije itangazamakuru ko yifuza kubyara abana barenze 10.Ati”Mu buzima bwanjye numva nifuza kubyara abana barenze 10 nindamuka mbonye ubushobozi.”

Kubyara abana bake bashoboye kurera bishishikaje buri wese mu Rwanda.Umuyobozi Mukuru wungirije w’Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine yagaragaje akamaro, inyungu yo kubyara ariko anagaruka ku kamaro ko kuboneza urubyaro mu mibereho myiza y’umuryango.

Related image

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kirebana no kuboneza urubyaro nk’imyumvire n’uburyo bwo kubaho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye.

Umutesi agaragaza ko kubyara bijyana n’igishoro kuko bisaba imbaraga nyinshi kandi umuntu akabyara atekereza icyo amwitezeho mu bijyanye no kwibohora amuteganyiriza ishuri, imibereho myiza, kwambara, imirire yabo n’aho azamutuza atekanye kugira ngo azabashe gutanga umusaruro uhamye.

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi  babinyujije muri gahunda  y’utugoroba tw’ababyeyi nabo batangaza ko kubyara abana bake bituma umubyeyi abasha kubarera neza no kubabonera ibibatunga bitamugoye.

Ingaruka zamubayeho zo kubyara abana benshi harimo no kutabasha kubabonera amafaranga y’ishuri,ubwisungane mu kwivuza,amafunguro  n’ibindi.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *