Ikipe y’igihugu ya Basketball ikomeje imyiteguro yo kwerekeza muri Cote d’Ivoire

Tariki ya 22-24 Gashyantare ni bwo hazakomeza imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Basketball kizabera mu Bushinwa, ikipe y’igihugu ikaba ikomeje imyiteguro dore ko habura iminsi 10 gusa ngo berekeze i Abidjan.

Mu gukomeza imyiteguro iyi kipe ifite umukino wa gicuti n’ikipe y’iguhugu ya Kenya. Amakuru Dukesha ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda FERWABA; ni uko  kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare ku i saa kumi n’imwe, ikipe ya Kenya izaba igeze mu Rwanda.

Aya makipe akazakina imikino ibiri; umwe uzakinwa ku wa gatanu saa tatu z’ijoro naho ku wa gatandatu hakazakinwa umukino wa 2 uzaba ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade nto i Remera.

Iyi mikino ije ikurikira undi ikipe y’U Rwanda yakinnye ku munsi wo kuwa mbere tariki ya 11 Gashyantare, ubwo yipimaga n’ikipe yatoranijwe yari igizwe n’abanyamahanga bakina muri BK National Champion League. Uwo mukino ukaba wararangiye ikipe y’u Rwanda itsinzwe ku kinyuranyo cy’inota rimwe gusa kuko umukino warangiye ari amanota 70 kuri 69.

Ikipe y’iguhugu y’u Rwanda ikaba iri mu itsinda rya F, aho iri kumwe n’ibindi bihugu nka Nigeria, Cote d’Ivoire, Central African Republic ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Ikipe z’ibihugu 3 ari byo: Nigeria, Tunisia na Angola zikaba zaramaze kubona itike izijyana mu gikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa.

 

Uwase A Bora Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE


TAG


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *